Nyir'inzu yatwitse icyumba cy'umwe mu bamukodeshaga akoresheje Essence aramutwika kugeza apfuye kubera ko atishyuye ubukode bw’ama naira ibihumbi cumi na kimwe.
Ibi byabereye muri Nigeria kuri No 9, Umuhanda wa Ansa Ewa,
Umujyi wa Cobham mu gace ka Bayside muri uyu mujyi ubwo nyir'inzu wahawe izina
rya David Ntiero Okon yasutse 'Essence' mu cyumba cya Madamu Mary Samuel maze umuriro
wibasiye icyumba yari arimo arashya kugeza apfuye.
Umupangayi wundi wo muri iyo nzu, Obongette, yavuze ko uyu mudamu umaze imyaka irenga irindwi muri iyo nzu abereyemo nyir'inzu ama naira ibihumbi cumi na kimwe nyuma y’uko yakoraga ubucuruzi bw’amafi akaza guhomba.
Yagize ati: “Uyu mugore yari asanzwe acuruza amafi,
mugitondo yagiye kurangura amafi muri Oron muri Leta ya Akwa Ibom maze agarutse
nimugoroba nyir'inzu amusaba kwishyura amafaranga asigaye ku bukode bw'umwaka
ariko avuga ko nta mafaranga afite Amusaba ko amwemerera akajya kureba uko yagurisha
amafi ye bukeye kugirango abone amafaranga yo kwishyura ubukode ”.
Nk’uko Obongette abitangaza ngo nyir'inzu yarakajwe cyane
n'ubujurire bw'uyu mugore maze atangira kumushinja ko yanze kumwishyura ubukode
maze igihe umugore yari agiye koga umugabo yasutse essence mu cyumba cye maze
ahengera wa mugore avuye kwiyuhagira yinjira munzu undi nawe ahita akongeza
umuriro, umugore atangira gushya aratabaza ariko nyir’inzu yari yakinze urugi
ndetse afata umuhoro atera ubwoba buri wese uri bugerageze gutabara uwo mugore
Byaje kuba ngombwa ko umugore ashya arakongoka, ibyo
birangiye abaturanyi bafashe umurambo bawujyana kwa nyir’inzu ari naho
abashinzwe umutekano bawusanze ndetse uwo mugabo atabwa muri yombi.
TANGA IGITECYEREZO