RFL
Kigali

Rutahizamu wa APR FC Danny Usengimana agiye gusezerana n’umukunzi we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/09/2020 13:01
0


Danny Usengimana ukinira APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze gushyira hanze amatariki azasezeraniraho n’umukunzi we Francine bamaze igihe bakundana.



Mu integuza y’ubukwe yashyizwe hanze kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeri 2020, iragaragaza ko Danny Usengimana azasezerana na Francine tariki 8 Ukwakira 2020, mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye.

Biravugwa ko Usengimana Danny yari amaze igihe atandukanye n’uwo bakundanaga, afata umwanzuro wo gukundana na Francine bagiye kurushinga.

Danny w’imyaka 24 y’amavuko, yatangiriye umupira w’amaguru mu makipe y’abato ya Gasabo United na SEC Academy, akomereza mu Isonga FC na Police FC.

Nyuma kuva muri Police FC, uyu rutahizamu wakiniye Amavubi muri CHAN 2016, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe.

Mu 2018, Danny yerekeje muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri, ariko ntiyahatinze kuko mu ntangiriro za 2019 yagarutse muri APR FC kugeza magingo aya niyo agikinira.

Danny ni umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe y’ingabo z’igihugu kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe mu mwaka ushize w’imikino, dore ko ari we wari uyoboye ubusatirizi bw’iyi kipe.


Danny Usengimana yafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND