Mu busanzwe indege zisohora imyuka ihumanya ikirere,kuri ubu Kompanyi ya Airbus ikora indege yavuze ko igiye gukora indege zikoreshwa na hydrogen zidahumanya ikirere.
Iyi kmpanyi ikaba yamuritse gahunda yo gukora icyo yise ko
ari indege ya mbere itwara abagenzi mu bucuruzi idasohora imyuka ihumanya
ikirere.Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko Iyi kompanyi yatangaje ko
izi ndege zikoresha umwuka wa 'hydrogène' zishobora kuzaba zatangiye gukora mu
mwaka wa 2035.Izi ndege zo muri ubu bwoko zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara
abagenzi bagera kuri 200 mu rugendo rwa 3,200km.
Guillaume Faury ukuriye kompanyi Airbus, yavuze ko uku
kumurika ibishushanyo byuko zizakorwa "byanditse amateka" mu bucuruzi
bwo gutwara abagenzi mu ndege. Yongeyeho ko gukoresha 'hydrogène'
"bishobora kugabanya cyane ingaruka urwego rwo gutwara abantu mu ndege
rugira ku mihindagurikire y'ikirere".
Ariko, abasesenguzi bavuga ko ubu atari ubwa mbere umwuka wa
'hydrogène' ukomojweho nk'umuti w'ingaruka ingendo zo mu kirere zo muri iki
gihe zigira ku bidukikije.Amateka ajyanye n'ibyo indege zinywa ngo zibashe
kuguruka ahera mu gihe hakoreshwaga indege zikoresha imyuka (airships) mu
ntangiriro y'ikinyejana cya 20, ariko impanuka y'indege ya Hindenburg yabereye
muri Amerika mu 1937 yatumye ibyo bihagarara.
Mu gihe cya vuba gishize, kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu wa
2002, Airbus yari mu mushinga uzwi nka 'cryoplane' watewe inkunga n'umuryango
w'ubumwe bw'Uburayi (UE/EU) wo kwiga ku ikoreshwa ry'indege igendeshwa na
'hydrogène' y'igisukika.
Gusa ariko nyuma y'icyo gihe, icyo gitekerezo cyongeye gusa
n'ikibagiranye kugeza ubu ubwo cyongeye
kubyutswa.Ariko, Airbus yavuze ko kugira ngo icyo gitekerezo gishoboke bizasaba
ko ibibuga by'indege bishora amafaranga menshi mu kubaka ibikorwa remezo by'aho
izo ndege zizajya zinywera uwo mwuka mu gihe undi uzishiranye.
Src:bbc
TANGA IGITECYEREZO