RFL
Kigali

Shaffy yatangaje ko yatandukanye na Label ya The Ben wamwifurije ishya n’ihirwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2020 9:39
0


Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nzeri 2020, Umuhanzi Kalisa Uzabumwana Sharif [Shaffy], yatangaje ko yamaze kuva muri Label y’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] wamwifurije guhirwa mu rugendo rushya yatangiye nk’umuhanzi wigenga.



Shaffy yari amaze umwaka umwe muri Label yitwa Rockhill ya The Ben yamufashije gukora indirimbo zitandukanye zirimo ‘Akabanga’ iherutse kuzuza miliyoni imwe y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube. 

Shaffy wavukiye mu Mujyi wa Kigali, ariko kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya instagram amenyesha ko yavuye muri Rockhill ya The Ben.

Yavuze ko ari umwanzuro yafashe ku bw’iterambere ry’umuziki we “kugira ngo mbashe gukora ibintu mu buryo bwanjye".

Shaffy avuga ko uyu mwanzuro utazakoma mu nkokora umubano n’ubufatanye yari afitanye na The Ben “kuko aracyari umuvandimwe, umunyabigwi ndeberaho”

Uyu muhanzi yavuze ko ageze kure umushinga w’indirimbo yise ‘Worth it’ ndetse na ‘Ep’ y’indirimbo ze amaze igihe atunganya abifashijwemo na Producer Lick Lick.

Producer LicK Lick wamukoreye amashusho y’indirimbo ‘Akabanga’ yamuhaye ijambo mu muziki w’u Rwanda, yamubwiye ko igihe cyari iki.

Ni mu gihe The Ben wari umaze umwaka areberera inyungu ze, yamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye nk’umuhanzi udafite Label abarizwamo. Ati “Tera imbere mwami ukiri muto.”

The Ben uherutse gusohora indirimbo yise ‘Kora’ yanavuze ko we na Shaffy ari abavandimwe barangwa n’urukundo. Yunganiwe n’umuhanzi Emmy wifurije Shaffy kumurika mu rugendo rwe rushya.

Mu gihe cy’umwaka umwe, Shaffy yari amaze mu maboko ya The Ben yakoze indirimbo ebyiri ‘Akabanga’ na ‘Sukuma’. Indirimbo ‘Akabanga’ iri kuri shene ya Youtube ya The Ben ariko mu minsi ishize Shaffy nawe yayishyize kuri shene ye.

Tariki 11 Nzeli 2019, Shaffy yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo ‘Sukuma’ ari inkuru mpamo y’umukobwa bakundanye yarahemukiwe n’abandi basore akajya atinya ko yakongera kubabazwa.

Uyu muhanzi yavuze ko yakoze uko ashoboye yumvisha uyu mukobwa ko atazigera amubabaza nk’abandi basore umukobwa aramwemerera barakundana.

Yagize ati "…Hari umukobwa nigeze gukundana nawe ankunda ariko atinya ko nzamubabaza nk’abandi. Ni umukobwa wababajwe na benshi. Njyewe rero sinigeze ncika intege nakomeje kumwereka urukundo turakundana."

Shaffy yikuye muri Label y'umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben]

Shaffy yateguje indirimbo ye nshya yise "Worth it"


The Ben yifurije ishya n'ihirwe Shaffy yari amaze umwaka areberera inyungu mu by'umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND