RFL
Kigali

Israel Mbonyi agiye kuba umuramyi wa kabiri uririmbye muri Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2020 9:07
0


Imena mu baramyi bajyana abantu mu mwuka Israel Mbonyi agiye kuba umuhanzi wa kabiri w’indirimbo zihimbaza Imana uririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.



Kuva iri serukiramuco ryatangira umwaka ushize nta wundi muhanzi w’umuramyi wari warigeze arigaragaramo. Kuri iyi nshuro ya kabiri batekerejweho, ndetse Patient Bizimana ni we wabimburiye abandi mu bakora umuziki uhimbaza Imana.

Igitaramo cyo ku wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020, Israel Mbonyi azagihuriramo n’abahanzi bahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi bafite impano zidasanzwe mu gushushanya, imideli, ubuvanganzo n’ibindi.

Azaririmbira ku rubyiniro rumwe na Bukuru uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Indamu’. Ni mu gihe Diana Hirwa azagaragaza impano ye mu gushushyanya.

Bukuru yabwiye INYARWANDA ko yiteguye gususurutsa abazakurikira Iwacu Muzika Festival, kuri uyu wa Gatandatu. Ati “Nzaririmba muri Iwacu Muzika Festival. Kandi biranshimishije.”

Iki gitaramo kizaca kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV), guhera saa mbili n’iminota 45’ kugeza saa yine z’ijoro no ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Facebook na Youtube.

Israel Mbonyi agiye kuririmba muri Iwacu Muzika Festival mu gihe amaze iminsi ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo ye nshya yise “Urwandiko”.

Agiye kuririmba muri Iwacu Muzika Festival abisikana n’umuramyi Patient Bizimana witegura gukora ubukwe, wabaye umuramyi wa mbere waririmbye muri iri serukiramuco, mu gitaramo yakoze ku wa 25 Nyakanga 2020.

Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye yaherukaga gukorera igitaramo kuri internet, ku wa 20 Kamena 2020, yategujemo Album ye nshya.

Afite indirimbo zijyana abantu mu mwuka nka ‘Karame’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshatu, ‘Nzaririmba’ yarebwe n’abasatira miliyoni ebyiri, ‘Nkwiye kurara iwawe’, ‘Hari ubuzima’, ‘Number One’, ‘Ku marembo y’Ijuru’ n’izindi.

Iwacu Muzika Festival 2020 iri kuba ku nshuro ya kabiri yateguwe na East African Promoters ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK), ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda, Intare Conference Arena na Ralc.

Mu 2019 Iwacu Muzika Festival yazengurutse intara zose z’igihugu, abahanzi b’intoranywa basusurutsa abakunzi babo, gusa kuri iyi nshuro iri kubera kuri Televiziyo y’u Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ifite intego igira iti #SusurukiraMuRugo’.

Israel Mbonyi yabaye uwa kabiri uririmba izihimbaza Imana ugiye kuririmba muri Iwacu Muzika Festival

Mbonyi yasabye abantu kwitega ibyishimo mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival azahuriramo n'abahanzi bitabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND