RFL
Kigali

Ghislain Armel yateye umugongo Kiyovu Sports yerekeza muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/09/2020 18:24
0


Rutahizamu Armel Ghislain wakiniraga Kiyovu Sports yamaze kuyitera umugongo yerekeza muri Rayon Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka itatu, nyuma y'uko Urucaca rutubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye.



Hari hashize iminsi bivugwa ko Armel yongereye amasezerano muri Kiyovu Sports, gusa bivugwa ko iyi kipe yananiwe kwishyura uyu mukinnyi Miliyoni 1,6 FRW, ahitamo kuyisohokamo akerekeza ahandi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2020, nibwo amafoto yagiye hanze agaragaza rutahizamu Armel Gislain asinyira ikipe ya Rayon Sports, aho bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka itatu. Amakuru agera ku InyaRwanda.com, avuga ko Armel yatanzweho Miyoni 7 Frws, asinya amasezerano y’imyaka itatu.

Nubwo hari amafoto yagiye hanze agaragaza uyu mukinnyi asinyira Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahakanye aya makuru bwivuye inyuma buvuga ko Armel atigeze abasinyira yewe ko nta n’ibiganiro bagiranye. Kuwa 29 Werurwe 2020, nibwo byamenyekanye ko uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroon wakiniraga Kiyovu Sports, yemeye kongera amasezerano muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko Armel yongereye amasezerano y’umwaka umwe, ahabwa igice cy’amafanga bumvikanye, batatangaje, bamusigaramo ikindi. Gusa ntabwo ibyo iyi kipe yumvikanye n’uyu mukinnyi yigeze abihabwa, birangira afashe umwanzuro wo kwerekeza muri mukeba.

Armel yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka itatu

Armel yakiniraga Kiyovu Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND