Iddy Museremu KNC yise 'Intare y'akanwa' rwabwiga yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwitegira shampiyona y'icyiciro cya mbere mu ikipe ye nshya ya Gasogi United.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2020 ahagana Saa 19:00 pm ni bwo indege yazanye Iddy Museremu yururukaga ku kibuga cy'indege i Kanombe.
Ubwo yiteguraga kurira indege, Iddy Museremu yagiranye ikiganiro na Radio ikorera mu gihugu cy'u Burundi Buja FM, ayitangariza ko yiteguye kwitwara neza mu ikipe nshya agiyemo.
Yagize ati "Njye ngiye gukina mu Rwanda, ni ibintu natekerejeho neza,
Gasogi United nayisinyiye nabitekerejeho, si icyemezo nafashe mpubutse. Nzi
ubuzima Gasogi ibamo nzi umuyobozi wayo icyo ashaka, niyo mpamvu niteguye
kwitwara neza mu Rwanda".
Iddy Museremu ubwo yari agiye guhaguruka muri Tanzania
Museremu watsinze ibitego byinshi mu mwaka ushize w'imikino, yahagurutse mu Burundi tariki 19 Nzeri 2020 agera muri Tanzania 20 Nzeri 2020 ari naho yafatiye indege imuzana mu Rwanda. Tariki 14 Kanama 2020 ni bwo ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Iddy Museremu amasezerano y'imyaka ibiri imukuye mu ikipe ya Messager Ngozi.
Iddy Museremu yageze muri Le Messager Ngozi mu 2006 akaba ayivuyemo 2020
TANGA IGITECYEREZO