RFL
Kigali

Emma Claudine yatangiye gusohora filime yise ‘Kimondo Kidi Series’ yitezeho ko izaba iy'umuryango-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2020 20:42
0


Ntirenganya Emma Claudine yatangiye kwifashisha ubumenyi yavomye mu Buholandi, asohora filime y’uruhererekane, ariko rudakurikirana, kuko buri gace kaba kihagije yise ‘Kimondo Kidi Series’.



'Kimondo Kidi Series' yatangiye gusohoka ku itariki ya 01 Nzeri 2020. Isohoka buri wa kabiri, kuri YouTube Channel yitwa SEC Channel (Shangazi Emma-Claudine Channel).

Hamaze gusohoka episode 3. Habanje gusohoka iyitwa ‘Ipine, hakurikiraho ‘Umureti’ haherutse iyitwa ‘Agapfukamunwa’. Abayikina b'ibanze muri iyi filime ni ‘Kimondo’ uzwi nka Ben Nganji ndetse na Benitha Chance uzwi nka ‘Kidi’.

Aba bakinnyi bombi bahindura imibereho, n'ibindi, ariko bagakomeza kuba umwana na Se. Bishimye, bakundana, ariko by'akarusho, ‘Kidi’ akaba umwana uzi ubwenge kandi uzi utuntu twinshi. 

Uyu mwana witwa ‘Kidi’ ugaragara muri iyi filime akomoka mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Yatoranyijwe nyuma y’uko atsinze ikizamini cy’abana bangana na we 10.

Ababyeyi be baraganirijwe, bagirana amasezerano na Emma Claudine yo kumwifashisha muri iyi flime. Uyu mwana w’umukobwa yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Emma Claudine afite ubumenyi mu bijyanye na filime ndetse mu 2008 yasoje amasomo ye mu Buholandi. Avuye mu Buholandi yasangije ubumenyi itsinda rya Les Stars du Théâtre muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare n’abandi banyamakuru ba Radio Salus banandika ikinamico.

Nyuma yagiye ahindura akazi ariko ibyo kwandika, gukina no kuyobora filime n’amakinamico ni ibintu bimuba ku mutima n’ubwo atabikora nk’akazi.

KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE KA FILIME 'KIMONDO KIDI SERIES' KITWA 'IPINE IRARIKOZE'

Mu kiganiro na INYARWANDA, Emma Claudine yavuze ko yagiye agira igitekerezo cyo kwandika filime zitandukanye, ariko ntabishyire mu bikorwa ndetse ngo hari izo yigeze guhuriraho n’abakobwa n’abagore binyuze mu kiganiro ‘Mu Rubohero’ ntizakorwa bitewe n’uko yari igoye.

Emma avuga ko yatekereje guhuza imbaraga na Ben Nganji batangiza filime y’uruhererekane yise ‘Kimondo Kidi Series’, cyane ko we na Ben Nganji ari abantu baziranye banakoranye muri Les Stars du Théâtre, kandi akaba aziranyi n’abantu benshi.

Emma Claudine ati “Byatumye numva ko gutangirana na we byanyorohera kwinjira muri icyo kibuga gishyashya kuri nge cya cinema Nyarwanda.” Avuga ko n’ubwo iyi filime ari urwenya ariko “Iyo dutekereje gukina ikintu runaka tuba tugamije no kugira isomo runaka abazayireba bazasigarana.”

Emma Claudine yatangiye gusohora filime y'uruhererekane yise "Kimondo Kidi Series"

Akomeza avuga ko iyi filime ‘Kimondo Kidi Series’ abagize umuryango bose bashobora kuyibonamo nta kwishisha. Ati “Tukaba dusaba ababyeyi cyane, kuko ari bo bagira ibikoresho by'ikoranabuhanga, kujya bayereka n'abana babo". 

"Nta gushidikanya ko bazakuramo utuntu tw'ubwenge, badatahiye guseka gusa, uretse ko na byo ari umuti ukomeye wo guhorana akanyamuneza no gukumira indwara zitandukanye".

Muri iyi filime bagerageza gukoresha amagambo make, ibikorwa byinshi. Isohoka kandi ifite ‘subtitles’ mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa na Spanish. 

Emma Claudine avuga ko iyi filime ayitezeho ko izaba iy’umuryango, ariko cyane cyane abana bakayikunda. Ayitezeho kuzaba mukuru w’izindi zenda kumera nka yo zizasohoka mu bihe biri imbere.

Akayitezeho kandi kugira uruhare rwayo yongera ku mpinduka zivuka umunsi ku munsi muri cinema Nyarwanda muri iki gihe.

Ngo ko buri gace ka filime gasohotse, agakunda mu buryo bwihariye. Ati “Kuri nge buri yose irihariye, ariko uko buri nshya isohotse mba mbona ifite ukuntu iryoshye kurusha iyayibanjirije. Nk'ubu ku wa kabiri hazasohoka iyo twise "Ibere ry'umugabo".

Akomeza ati “Ahangaha twashakaga kuvuga ukuntu na ryo ryikoze, n'ubwo ubusanzwe tumenyereye ko hikora iry'umubyeyi w'umugore. Umuntu nkunda wese numva mwifuriza kuzayireba kuko iraryoshye cyane.”

Ben Nganji 'Kimondo' ni we mukinnyi w'imena muri filime 'Kimondo Kidi Series' igeze ku gace ka Gatatu

'Kimondo' na 'Kidi' mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'Kimondo Kidi Series' Emma Claudine yitezeho guhinduka umuryango nyarwanda

KANDA UREBE AGACE KA GATATU KA FILIME 'KIMONDO KIDI SERIES' KITWA 'AGAPFUKAMUNWA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND