RFL
Kigali

Ubudage: Umugore yitabye Imana nyuma y’igitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe ku bitaro yari arwariyemo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/09/2020 17:40
0


Mu gihugu cy’u Budage umugore yabaye umuntu wa mbere wazize ibitero by’ikoranabuhanga byibasira amavuriro (Healthcare cyberattack) nyuma y’uko ibitaro yari arwariyemo byaterwaga n’aba Hachers bagatuma mudasobwa zo mu bitaro zidakora neza.



Umugore yabaye umuntu wa mbere wapfuye azize ibitero by’ikoranabuhanga byibasira amavuriro nyuma y’uko abajura biba bakoresheje ikoranabuhanga (Hackers) binjiye muri mudasobwa zo mu bitaro yari arwariyemo bityo ntizongere gukora neza.

Kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje, abashinjacyaha bo mu Budage batangaje ko batangiye iperereza ku bari inyuma y’iki gitero cyabaye mu bitaro bya Kaminuza ya Dusseldorlf biri mu Burengerazuba bw’umujyi wa Dusseldorf kuwa 11 kwezi uyu mwaka.

Amakuru dukesha Dailymail avuga ko nyuma y’iki gitero ibi bitaro bitari bigifite ubushobozi bwo kongera kwakira abarwayi, nyuma ni bwo uyu mugore wari urembye cyane yahise yoherezwa mu bindi bitaro biri mu bilometero 32 uvuye aho ibi bitaro biherereye nyuma aza gupfira mu nzira.

Iki gitero abagikoze ngo ntabwo bari bagambiriye kukigaba kuri ibi bitaro nk'uko byatangajwe n’igitangazamakuru cyo mu Budage. Bivugwa ko iki gitero abagikoze bari bagambiriye kugikorera kuri kaminuza yegeranye n’ibi bitaro, nyuma ni bwo abakoze ibi baje guhagarara ubwo ubuyobozi bwababwiraga ko ibyo bari gukora byatumye ibitaro bihagarara gukora.

Amavuriro ni hamwe mu hantu hakunzwe kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga, aho bamwe mu bahanga mu kurwanya ibi byaha baburira amavuriro gukaza umutekano wabo w’ikoranabuhanga. Mu bikoresho bikunzwe kwibasirwa muri ibi bitero harimo nk’ibikoresho bikoreshwa muri Radiographie, aho bimwe biba bikoreshwa na murandasi.

Ibi bitero kandi bishobora guhindura amakuru y’abarwayi aba abitse muri mudasobwa, bigatuma abarwayi badahabwa ubuvuzi neza. Mu mwaka 2017, ibitero by’ikoranabuhanga byiswe WannaCry Cyberattack byibasiye mudasobwa zikoresha Windows za Microsoft, byibasiye sisiteme y’ibitaro byo mu Bwongereza bituma ubuvuzi buhagaraga ariko nta murwayi wahasize ubuzima.

Src: Daily Mail & The Verge

      





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND