RFL
Kigali

Nyuma yo gufatwa ku ngufu, umwana w’imyaka 7 yisabiye abaganga ko bamureka akipfira

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:21/09/2020 16:50
0


Umwana w’umukobwa uzwi ku izina rya Yaz, yinjiye mu bitaro bya Las Margaritas i Pueblo muri Mexico afite ibikomere byinshi ndetse n’ibimenyetso by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abaganga bavuga ko yababwiye ko yashakaga gupfa kubera ko atashakaga gutaha.



Yaz ukomeje kumererwa nabi mu bitaro nyuma yo gukubitwa ku ya 21 Kanama uyu mwaka. Nk’uko ikinyamakuru Crime Online kibitangaza ko ubwo Yaz yinjiraga mu bitaro, abaganga bavuze ko yaviragamo imbere, ibihaha bye nabyo byangiritse no mu mugongo hagaragara ibikomere byaho bagiye bamutwika, aho bamutwitse n’itabi ku maboko ye ndetse n’ibimenyetso bigaragaza ko yari yafashwe ku ngufu.

Mu ijambo abaganga babwiye abakurikirana iby’ikirego cy’uyu mwana bavuga ko Yaz yababwiye ati: “Ndashaka gupfa sinshaka gusubira ku babyeyi banjye kugira ngo bakomeze kunkubita”. Uyu mwana w’umukobwa ngo yajyanywe mu bitaro n’umuturanyi ari nawe watangaje iby’ihohoterwa uyu mwana yakorerwaga ry’indengakamere.

Rafael N (se wa Yaz)

Nk’uko umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Puelba abitangaza, ababyeyi ba Yaz, Rafael N na Alejandra N bakurikiranyweho kurangwa n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango ndetse no guta abana. Ibi byabaye mu gihe se wabo wa Yaz yahise ahunga nyuma yo gushinjwa gufata uyu mwana w’umukobwa ku ngufu.

Ikinyamakuru Yucatan kivuga ko uyu mwana yakomerekejwe ku mubiri inshuro zigera kuri eshatu mu bihe bitandukanye ariko ntihagira igikorwa. Muri Mata uyu mwaka, Yaz yarabazwe kubera ikibazo amara ye yari yagize, mu kwezi kwa Gashyantare nabwo yari yajyanywe mu bitaro kubera ibikomere yari afite ku maguru. Se akavuga ko nyina ari we wabigizemo uruhare kugira ngo ibi bibe.

Abashinzwe iperereza bari gukora iperereza ku rupfu rwa murumuna wa Yaz w’imyaka itatu uherutse gupfa muri Kamena, impamvu yateye urupfu rwe yavuzwe ko ari impanuka. Gusa  ikigo gishinzwe iterambere ndetse n’ubusugire bw’umuryango DIF (Development of Family Integrity) cyavuze ko kigiye gusubukura iby’uru rubanza.

Alejandra N (nyina wa Yaz) 

Hagati aho umwe mu baharanira uburenganzira bw’umugore, Frida Guerrera yemeza ko nyina wa Yaz nawe yahohoterwaga akavuga ko atewe impungenge n’ubuzima bw’uyu mubyeyi.

Yagize ati: “Iyo abayobozi ba Puelba baza gukora akazi kabo guhera muri Mutarama, ari nacyo gihe cya mbere hari ibimenyetso bigaragaza ko Yaz yahohotewe, uyu mwana ntiyari kuba ari mu bitaro uyu munsi kandi murumuna we (Mitzi) ntiyari kuba yarapfuye”. Ati: “Ni byo koko aha harimo uruhare rw’inzego zitandukanye".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND