RFL
Kigali

Martin Promoter yashyize hanze indirimbo “Luv” ikangurira urubyiruko kunyurwa no kutajarajara-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/09/2020 14:41
0


Umuhanzi utangiye kwigaragaza neza mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, Martin Promoter, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Luv” ikubiyemo amagambo meza y’urukundo, ndetse ikaba inakangurira abantu kunyurwa mu rukundo.



Martin Munezero ukoresha akazina ka Martin Promoter muri muzika, aganira na INYARWANDA yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ikubiyemo ubutumwa bukomeye bukangurira urubyiruko kunyurwa.

Martin Promoter yakomoje ku nkuru mpamo...

Martin Promoter mu mashusho y'indirimbo "Luv"

Muri iyi ndirimbo ‘Luv’, uyu muhanzi avugamo ko umukunzi we yanyuzwe n’ibyo amukorera akiyemeza kumukunda urudasaza. Iyi ndirimbo kandi ifite umwihariko aho iri mu njyana abenshi batamenyereye mu Rwanda ya ‘Soft trap”.

Martin Promoter agaruka ku nkuru mpamo iri mu ndirimbo “Luv”, yagize ati: “Indirimbo yanjye “Luv” ikomoza ku nkuru mpamo. Inkuru irimo ni uko umukunzi wanjye yankunze akanezezwa n’ibyo mukorera bitandukanye, akerura akavuga ko ibyo mukorera bimunyura ari yo mpamvu ankunda adashobora kundeka”.

Martin Promoter afite Tatuwaje yakoze mu nganzo asaba urubyiruko kunyurwa mu rukundo

Ku bijyane n’uko abona muzika ye y’ahazaza, Martin yagize ati: "Umuziki burya ukenera imbaraga nyinshi kandi nanjye ndazifite, nzakora ibishoboka mpereze abafana banjye ubutumwa bwiza, udushya n’umudiho wabasusurutsa, gusa umuziki waguka cyane ku bufatanye n’abafana. Ndifuza ko nateza muzika nyarwanda imbere kurenza uko ihagaze magingo aya”.

KANDA HANO UREBE 'LUV' INDIRIMBO NSHYA YA MARTIN PROMOTER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND