RFL
Kigali

Jacques Bihozagara wakundishijwe umuziki na Diane Nyirashimwe yasohoye indirimbo nshya 'Utarigeze gucumura'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2020 13:19
0


Umunyempano Jacques Bihozagara watangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite umwaka ushize wa 2019 akaba yarakundishijwe umuziki na Diane Nyirashimwe uririmba muri True Promises na Healing Worship Team, magongo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Uratigeze gucumura' yasohokanye n'amashusho yayo.



Iyi ndirimbo nshya ya Bihozagara ije ikorera mu ngata 'Ni Byinshi' na 'Ndi umuhamya', yasohoye umwaka ushize, gusa zo ni amajwi (Audio) mu gihe iyi nshya yasohoye iri kumwe n'amashusho yayo. Bihozagara yatangiye kuririmba kuva kera akiri umwana mu ma korali, ariko abijyamo neza arangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016. Avuga ko intego ye mu muziki ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bihozagara Jacques yavuze ko yamye akunda kuririmba, gusa ngo Diane Nyirashimwe ni we watumye yinjira mu muziki atizigamye. Uyu Diane ni umuririmbyi ukomeye muri aya matsinda tuvuze haruguru, benshi bakaba bamukundira ijwi rye ryiza n'uburyo bwe bwihariye ayoboramo indirimbo. Bihozagara ati "Nari nsanzwe mbikunda ariko umuntu watumye mbikunda cyane ni Diane wo muri True Promises, ku ishuri yigaga imbere yanjye, yaramfashije pe".


Bihozagara yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Utarigeze gucumura'

Avuga ku ndirimbo ye nshya n'ubutumwa yayinyujijemo, Bihozagara yagize ati "Indirimbo nshya mfite yitwa 'Utariheze gucumura', yavuye mu butumwa bwiza Pawulo yandikiye Abakorinto (urwandiko rwa 2) 5:21 havuga ngo "Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana.(2 Kor 5:21)".

Yunzemo ati "Ubutumwa burimo ni uko abantu bakwiriye kumenya umurimo Kristo yakoze wo kuducungura kandi ibyo bikwiriye gutuma bizera kugira ngo bakizwe kubera ko agakiza kacu ni Yesu Kristo. Iyi ndirimbo nayanditse umwaka ushize ariko yarangiye muri uyu mwaka".

Bihozagara Jacques ni umusore w'umukristo, usengera mu itorero rya Calvary Temple rikorera i Remera (Control techniques) riyobowe n'umushumba witwa Pastor Twagirayezu Patrick.  Yarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu ishuri ryitwa East African University Rwanda, mu ishami ryitwa 'Human Resources Management'.


Bihozagara yinjiye mu muziki awukundishijwe na Diane mwene Zebedayo

REBA HANO INDIRIMBO 'UTARIGEZE GUCUMURA' YA JACQUES BIHOZAGARA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND