Kunywa amata mbere yo kuryama hari abantu babigize akamenyero aho babikora kuko bizera ko amata ashobora gutuma basinzira vuba kandi neza. Abandi babikora kugira ngo bibagabanyirize agahinda kandi baruhuke na mbere yo gusinzira gusa hari benshi bavuga ko amata ntacyo afasha, ese ukuri ni ukuhe?
Ubushakashatsi bwinshi bumaze kwerekana ko kurya ibikomoka
ku mata nk'amata na foromaje mbere yo kuryama bituma umuntu abasha gusinzira. Abahanga
bavuga ko ibyo byose bituruka ku bice bimwe biboneka mu mata.
Amata arimo imisemburo ya melatonin na aside amine
tryptophan, byombi bigira ingaruka nziza ku bantu, bikatworohera kwinjira mu bitotsi.
Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje kandi ko bigabanya guhangayika no kwiheba bikunze
kugaragara mu gihe cyo kuryama.
Ku bitotsi byinshi, tryptophan ifasha umubiri w’umuntu
kurekura imiti ya neurotransmitter serotonine igabanya amaganya kandi bigatuma
umubiri wumva uruhutse. Hagati aho, melatonin ifasha kugenzura injyana ya
circadian kandi igatuma ubwonko bubasha kwinjira mu bitotsi.
Abahanga bawe batavuga rumwe kuri iyi ngingo bashingira ku
kuba amata ashobora kutera umubyibuho ukabije bitewe n’uko arimo ibinure,
proteyine, na karori usibye intungamubiri n'imyunyu ngugu kandi nanone bakavuga
ko gusinzira cyane nijoro bishobora gutuma umuntu yiyongera ibiro.
Gusa Livestrong.com yatangaje ko kunywa amata mbere yo
kuryama bishobora guhungabanya igogora, bikagira ingaruka kuri metabolisme,
kandi bikaba byanatera kwiyongera ibiro bitifuzwa gusa ibi ntibyagatumye habaho
kureka kunywa amata nijoro Ahubwo abantu bakwiye kujya banywa amata byibuze
amasaha abiri mbere yo kuryama kugirango bishimire ibyiza byayo mu gihe cya
nijoro.
Src: medicaldaily.com
TANGA IGITECYEREZO