RFL
Kigali

'Couple' yatawe muri yombi izira gushimuta umuherwe wa Alabama Elton B. Stephen

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:21/09/2020 13:29
0


Couple yatawe muri yombi ubwo yari imaze gushimuta umuherwe akaba n’umucuruzi wa Alabama uri mu kiruhuko cy’izabukuru aho bamuhatiraga gutanga amadolari 250,000 kugira ngo bamurekure.



Nyuma yo gutabwa muri yombi, Matthew Amos Burke w’imyaka 34 na Tabatha Nicole Hodges w’imyaka 33 bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba no gushimuta umuntu mukuru akaba n’umucuruzi, Elton B. Stephen Jr w’imyaka 75.

Iri shimutwa ryabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri ubwo basangaga uyu musaza mu rugo iwe. Ubwo uyu musaza yakangukaga ahagana mu ma saa Moya za mu gitondo yatunguwe no kubona Burke amuhagaze hejuru nyuma abamushimuse bafashe imbunda ye bamubwira ko nasakuza ari buhite abura ubuzima bwe.

Baje kumujyana ahantu ari nabwo bamutegetse ko yashyira amadorali 250,000 kuri konti yabo. Byonyine kugera kwa Stephen bisaba amadorali 250,000 cyane ko umuryango we ufite umutungo ungana na miliyari 4 z’amadolari nk’uko Forbes ibitangaza dore ko Stephens yaje ku mwanya wa 66 ku rutonde rw’imiryango ikize muri Amerika mu mwaka wa 2014 mbere yo kuva ku rutonde.

Nyuma yo kubona icyo bashakaga abashimusi basubije uyu musaza iwe nta kintu na kimwe bigeze bamukoraho. Amaze kugera iwe Stephen yahise ahamagara abapolisi ba Alabama ababwira ibijyanye n’ishimutwa rye ndetse n’ikiguzi cy’amafaranga yatanze kugira ngo bamurekure. 

Nk’uko yabitangarije ABC 33 40 Stephen yavuze ko ntaho yari asanzwe aziranye na Burke cyangwa Hodges. Umuvugizi wa Stephen, Spina yavuze ko amadolari 250,000 n’indi mitungo yari yatwawe yagaruwe.


Matthew Amos Burke na Tabatha Nicole Hodges (abashimuse Stephen).

Nk'uko ikinyamakuru New York Post kibitangaza ko nyuma y’ifatwa ry’abashimuse Stephen bakanamwaka amafaranga y’incungu, abayobozi ba Alabama banze kugira andi makuru batanga arenze ayatangajwe mu nyandiko z’urukiko ajyanye n’akababaro uyu  mucuruzi Stephen yahuye nako.

Mu magambo ye, umuvugizi wa Stephen yagize ati: “Ndasaba ko ibanga rye ryubahirizwa n’abanyamakuru ndetse n’abaturage kugira ngo bamuhe umwanya wo gutunganya no guhangana n’ibihe bibabaje amaze kunyuramo”. Akomeza avuga ko n’ubwo Stephen nta gikomere na kimwe afite ku mubiri ariko ibyo bamukoreye byamuhungabanyije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND