RFL
Kigali

Jay Polly yahishuye ikindi gitaramo azakorera i Dubai n’abandi bahanzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2020 11:31
0


Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi kandi nka Jay Polly yatangaje ko mu Ugushyingo 2020, azakorera igitaramo cyagutse mu Mujyi wa Dubai azakorana n’abahanzi bo mu Rwanda n’abandi.



Ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020, Jay Polly yakoreye bwa mbere igitaramo mu kabyiniro kitwa Venom Deira Club&Lounge cyamuhaye ikaze mu Mujyi wa Dubai.

Iki gitaramo yagikoze kitari giteganyijwe, kuko we n’ikipe bari gukorana bari bagiye Dubai mu rwego rwo gutsura umubano n’abafatanyabikorwa babo ndetse no gusaba Leta ya Dubai uruhushya rwo kuhatamira mu Ugushyingo 2020.

Iyamuremye Jean Damascene wajyanye na Jay Polly uri no mu bari kumufasha yabwiye INYARWANDA, ko bagiye Dubai kugira ngo barebe amabwiriza agenga utubyiniro twemerewe gukora muri iki gihe cya Covid-19, kugira ngo bazayubahirize.

Akomeza avuga ko bagiye i Dubai bitabiriye ubutumire bw’iyi Club no gusangira n’abafatanyabikorwa barimo kompanyi zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bari kubafasha muri iki gihe.

Ati “Ubwo rero icyabaye kwari ukwitabira ubutumire bw’iyo club. Ntabwo kwari ukuvuga ngo hari igitaramo cyateguwe. Kuko igitaramo duteganya kiri mu Ugushyingo 2020. Kandi na Leta ya Dubai iri mu nzira yo kubyemeza.”

Iyamuremye yavuze ko hari ibyo basabwe na Leta ya Dubai ndetse ko hari n’uburyo yabategetse kuzitwara kugira ngo iki gitaramo kizabe nta nkomyi.

Ati “Leta ya Dubai yatweretse amabwiriza agenga utubyiniro twemerewe gukora muri Dubai, turabyuzuza,”

Akomeza avuga ko Jay Polly yaririmbye mu mugoroba wiswe ‘East African Night’ mu rwego rwo kwiyereka abari basohokeye muri iyo club barimo abo mu Burundi, Congo, Uganda, abo muri Afurika yo hagati n’abandi.

Iyamuremye yavuze ko bacuranze indirimbo za Jay Polly nawe aririmba azisubiramo mu buryo bwa ‘Play Back’, kandi ko Jay Polly aririmba abo mu Burundi bagaragaje kumushyigikira cyane.

Ati “Twari dushyigikiwe, twiteguye. Kandi twari tuzi ikitujyane. Ntabwo twagiye mu byo kuvuga hari izindi mbaraga turi bukure ku ruhande.’”

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Jay Polly, yavuze ko yishimiye uko igitaramo cye cyagenze n’ubwo cyabanjirijwe n’inkuru zavugaga ko cyahagaritswe kubera ko batasabye uruhushya Leta ya Dubai.

“Icyo twishimira n’uko hari abandi batacitse intege ahubwo bakomeje kutubaza no gukurikirana imbuga nkoranyambaga zacu babashije kwitabira igitaramo cyacu.”

Yakomeje avuga ko igitaramo cye kitabiriwe n’abakomoka mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu Burengerazuba bw’Afurika.

Uyu muraperi yavuze ko kuririmba muri iyi club ari nk’urufunguzo rwo kurarika abantu igitaramo azahakorera mu Ugushyingo 2020 n’abahanzi bo mu Rwanda azatangaza ageze i Kigali.

Ati “Igitaramo nyamukuru turagiteganya mu Ugushyingo 2020, aho tuzamanukana n’abandi bahanzi bagenda basabwa hano cyane. Barahari, ariko ntabwo nabavuga kano kanya.”

Jay Polly yashimye kompanyi zitandukanye z’ubucuruzi, diaspora y’abanyarwanda muri Dubai, Club yabakiriye, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Dubai n’abandi bagize uruhare kugira ngo iki gitaramo kigende neza.

Umuraperi Jay Polly yaririmbiye mu Mujyi wa Dubai, ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020

Jay Polly yahuje urugwiro n'abanyarwanda yahuriye n'abo mu Mujyi wa Dubai

Jay Polly yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye urugendo rw'umuziki

Jay Polly yabwiye INYARWANDA, ko mu Ugushyingo 2020 azakorera igitaramo cyagutse i Dubai ari kumwe n'abandi bahanzi nyarwanda bakunzwe

Dubai yashimye kompanyi z'ubucuruzi, Leta y'u Rwanda n'iya Dubai n'abandi bamufashije kugira ngo ibitaramo bye bizagende neza i Dubai






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND