RFL
Kigali

Abasore: Witwararike niba umukobwa mukundana ahora akubaza ibi bibazo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:21/09/2020 12:28
0


Kubona umukunzi wo kwizerwa muri ibi bihe ni ibintu bikomeye. Ushobora guhura n’umukobwa mwiza ukibwira ko ari we w’ukuri wawe akagukorera buri kimwe ngo yigarurire umutima wawe bikarangirira mu marira kubera kugutenguha.



Hari umusore uhura n’umukobwa akamukunda wese, akamusobanurira buri kimwe kuri we. Akamubwira ko nta mafaranga menshi afite, akamwereka ko atazitwara nk’abandi babeshya ko ari abakire ataribo. Umukobwa nawe ati ‘ndabyumvise kandi nzagukundira uko uri’.

Ibi iyo birangiye umusore kuko yakunze umukobwa amuha byose afite cyane cyane umwanya we mu buzima bwa buri munsi kugira ngo amwereke ko bari kumwe kandi koko amukunda. 

Hari rero ubwo nyuma umuhungu atahura ko uwo mukobwa akunda amafaranga kandi yaramusezeranije ko bazakundana uko ari, agasanga yiriranwa n’abasore bafite amafaranga. Uzitonde niba uyu mukobwa akunda kukubaza bimwe mu bibazo tugiye kugarukaho. Azaba atari uwo kwizerwa.

1. Uzakora iki numbonana n’undi musore?

Umukobwa ashobora kukubaza iki kibazo yisekera ubona akina. Ese ubona ari iyihe mpamvu mu mutwe we hazamo kubaza umukunzi we iki kibazo giciriritse gutya? Bigaragaza ko ashaka kumenya intege nke zawe kugira ngo abone aho ahera agucika cyangwa agukomeretsa umureke. Umukobwa mukundana nakubaza iki kibazo uzihutire kumubaza impamvu, nayikubwira umugire inama yo kubireka no guhagarika ibibazo by’ubugoryi nk’ibyo. Uzamwereke ko umugambi wose afite wawutahura.

2. Ese urukundo gusa rurahagije mu mubano w’abakundana?

Hari abakobwa bazakubaza iki kibazo cy’ubucucu nyamara ntawe uyobewe ko mu mubano w’abakundaka hakenerwa urukundo n’amafaranga cyangwa ibindi bibafasha mu mibereho no kwinezeza. Gusa kubana n’umuntu bishingiye ku rukundo gusa biruta kubana nawe bishingiye ku bushobozi gusa.

Mbere y’uko umukobwa yemera ubusabe bwawe, ugomba kuba waramweretse imibereho yawe n’ubushobozi bwawe uko buhagaze. None niba warabikoze kuki akubaza iki kibazo? Ugomba guhita utahura ko atanyuzwe ndetse ari kukwereka ko bidahagije kuba umukunda ntakindi ubasha kumuha. Akeneye umuntu ufite ubushobozi burenze ubwo akubonana. Niba akubajije iki kibazo, rya uri menge si uwo kwizerwa.

3. Sinshaka kukubura

Niba umukobwa ahora akubwira aya magambo, hari ikibazo kidasobanutse. Birashoboka ko aguca inyuma cyangwa ko hari ibyo utari kubasha kumukorera bityo akaba afite ubwoba ko ashobora kugutakaza binyuze mu kukureka akajya gushaka aho bishoboka cyangwa kuba abo agucaho inyuma bashobora kumwegukana. Uyu mukobwa ukubaza iki kibazo uzatangire ukore igenzura urebe neza ibitagenda.

Src:ghclues






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND