RFL
Kigali

Sharifa watandukanye na Jay Polly yatangaje ko yambitswe impeta y'urukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2020 8:32
0


Uwimbabazi Sharifa watandukanye n’umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly], yatangaje ko yamaze kwambika impeta y’urukundo n’umukunzi we mushya ateruriye rubanda.



Mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, Uwimbabazi Sharifa yashyize kuri konti ye amashusho y’amasegonda macye agaragaza ikiganza cy’ibumuso yambitswe impeta y’icyizere.

Sharifa yanditse avuga ko yambitswe impeta kandi ko ari mu rukundo rw’ukuri. Nyuma y’aya mashusho yashyizeho ifoto igaragaza ikiganza maze akoresha emoji y’umutima mu rwego rwo kwerekana ko yatangiye urugendo rushya rw’urukundo.

Uyu mugore atangaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo atigeze atangaza amazina, mu gihe uwahoze ari umugabo we Jay Polly ari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai aho yakoreye igitaramo.

Atangaje kandi ko yatangiye urugendo rushya rw’urukundo, mu gihe nta kinini gishize we na Jay Polly batandukanye, buri umwe agaca inzira ze. Bombi bamaze imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore, ndetse babyaranye umwana umwe w’umukobwa.

Urugo rwabo rwagiye ruvugwamo amakimbirane ya hato na hato, rimwe na rimwe bagakozanyaho-Abaturanyi bagatabara.

Tariki 04 Kanama 2018, Jay Polly yatawe muri yombi nyuma yo gukura amenyo abiri Uwimbabaza Sharifa. Icyo gihe yakatiwe amezi atanu asohoka muri gereza ya Mageragere, ku wa 01 Mutarama 2019.

Akimara gusohoka muri gereza, yagaragaje ko yahindutse ndetse asaba imbabazi umugore we, ariko byarangiye buri umwe afashe iye nzira.

Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yatangaje ko yambitswe impeta y'urukundo

Uwimbabazi yavuze ko ari mu rukundo rw'ukuri

Sharifa na Jay Polly bamaze imyaka itanu babana nk'umugabo n'umugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND