Mu gihe gisaga amezi atandatu abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda ndetse n'abaturarwanda batitabira Sipro Rusange (Car Free Day), kuri iki cyumweru tariki 20 Nzeri 2020 yasubukuwe.
Nyuma
y'aho umuntu wa mbere urwaye Coronavirus agaragariye mu Rwanda tariki 14 Werurwe
2020 hahise hasohoka itangazo rihagarika Siporo rusange, ibyo byatumye
n'igikorwa ngaruka kwezi cya Car Free Day gihagarikwa.
Siporo
rusange cyangwa Car Free Day ni Siporo rusange ihuza ingeri soze bakisanzura
bisanzwe nta binyabiziga biri mu muhanda.
Abanyakigali bongeye kwisanzura mu mihanda itandukanye
Kuri
iki cyumweru rero abakora siporo bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda
Coronavirus harimo gusiga metero 2 hagati y'umuntu n'undi, kwitwaza umuti
usukura intoki (Hand Sanitizers) ndetse no kwambara agapfukamunwa mbere na
nyuma yo gukora siporo.
Siporo rusange yatangiye muri Gicurasi 2016 ikaba igamije gushishikariza abatuye umujyi wa Kigali gukora siporo hirindwa indwara zitandukanye kuko abitabiriye siporo bahabwa inama ndetse bakanapimwa indwara ku buntu.
Kuri iki cyumweru ni bwo hasubukuwe Car Free Day
TANGA IGITECYEREZO