RFL
Kigali

Biratangaje! Mu Budage ikipe yatsinzwe ibitego 37-0 muri shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/09/2020 18:11
0


Ubwo hakinwaga umukino w’abakeba muri shampiyona y’icyiciro cya 11 mu gihugu cy’u Budage, warangiye ikipe ya Holdenstedt yisasiye SG Ripdorf/Molzen II, inayandagaza iyitsinze ibitego 37-0, nyuma yo gukina umukino ihana intera n’abo bari bahanganye kubera impungenge zo kwandura Coronavirus no kukinisha umubare w’abakinnyi batuzuye.



Mbere yuyu mukino hari havuzwe amakuru ko bamwe mu bakinnyi ba Holdenstedt bapimwe bagasanga barwaye Coronavirus, ikipe ya SG Ripdorf/Molzen II imenye ayo makuru ihita yihutira gusaba mukeba gusubika umukino ariko Holdenstedt iranga, ivuga ko umukino ugomba kuba uko wateguwe.

Ubuyobozi bwa SG Ripdorf/Molzen II, bwafashe umwanzuro wo gukina uyu mukino mu rwego rwo kwirinda ibihano bikomeye bashobora gufatirwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage birimo no kumanurwa mu cyiciro cya cumin a kabiri kubera kwanga kwitabira umukino wa shampiyona.

Nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwiyemeje gukina uyu mukino, bwatanze amabwiriza ku bakinnyi n’abatoza mu rwego rwo kubarinda kwandura icyorezo cya Coronavirus.

Mu mukino wakinwe ku wa Gatandatu, SG Ripdorf/Molzen II, yashyize mu kibuga abakinnyi 7 gusa, nabo babaha amabwiriza yo kwirinda gukora kuri bagenzi babo bahanganye, ahubwo bagakina bahana intera.

Ibi byemezo iyi kipe yafashe byayiviriyemo uruvagusenya, kuko byibura muri buri minota 2 n’amasegonda 30, SG Ripdorf/Molzen II, yatsindwaga igitego.

Mu minota 90 y’umukino, ikipe ya SG Ripdorf/Molzen II yatsinzwe ibitego 37 ku busa.

Nta mpuhwe na nke ikipe ya Holdenstedt yigeze igirira mukeba kuko yayakijeho itanura buri minota ibiri bakishimira igitego.

Nyuma y’umukino umuyobozi w’ikipe ya SG Ripdorf/Molzen II, Patrick Ristow, yatangaje ko bashimira abakinnyi 7 bakinnye kuko batumye ikipe itazacibwa ibihano by’ama-euro 200.

Yagize ati “Turashimira abakinnyi 7 bakinnye uyu mukino, kubera ko batumye tutazatanga ama-Euro 200 y’ibihano, aya ni amafaranga menshi kuri twe byumwihariko muri iyi COVID-19“.

“Abakinnyi bacu bakurikije amabwiriza twabahaye, kwirinda biruta kwivuza, ntabwo twari gushora abakinnyi bacu mu muriro, yego ibitego twatsinzwe ni byinshi ariko ni amanita atatu gusa batwaye“.

“Nyuma y’umukino byasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye, harimo abatugiriye inama nziza ku buryo byongeye kubaho twagira uburyo tubiganira bigacyemuka mu bundi buryo butari ubwo twakoresheje kuri uriya mukino“.


Byabaye agashya mu Budage aho ikipe yatsinzwe ibitego 37-0

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND