RFL
Kigali

Menya uko wakwikura ibibazo 15 bikwitura hejuru iyo ushinze urugo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:19/09/2020 13:44
0


Filime z’urukundo zose kuva kuri Titanic ukagera kuri Snow White zereka abantu icyo urukundo mu by’ukuri ari cyo. Urukundo n'urugo byombi ni ubuzima busanzwe bugizwe n’ibyiza n’ibibi.



Abantu bose bashinze ingo ibibazo barabisangiye, ariko hari ababyitwaramo neza bamwe bakangira ngo ibyo bibazo ntabyo bacamo ariko biba bihari. 

Inzobere mu by’imibanire akaba n’umujyanama w’abantu mu by’inkundo Dr Carol Morgan avuga ko ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo abenshi babishobozwa n’ubunararibonye bakuye ku babyeyi.

Dr Morgan avuga ko ibibazo byo mu ngo zose ibyinshi ari bimwe. Iyi nzobere yafashe urutonde rw’ibibazo 15 ingo nyinshi zisangiye igaragara uko abantu bakwiye kubyitwaramo.

1.Kugabana imirimo

Ubushakashatsi bugaragaza ko niyo abashakanye baba bafite akazi bombi, umugore ari we ukora imirimo myinshi yo mu rugo. Birumvikana ibi bimutera siterese. Gusa ngo ikimubabaza kurushaho ngo ni uko iyo mirimo ikorwa n’umugore bayita ‘inshingano mbonezamitekerereze’.

Umugore niwe wibuka ko kuwa Kabili Yohani azajya kubonana na dogiteri, akanibuka ko ku wa Gatandatu saa munani we na John bazajya kureba umupira. Dr Morgan avuga ko iyo mu rugo abashakanye batagabanye neza inshingano biteza ibibazo mu rugo rwabo.

2. Icungamutungo

Abantu bamwe barasesagura, abandi bagacunga neza imitungo. Iyo umuntu usesagura ashakanye n’ucunga neza umutungo mu rugo havuka ikibazo. Umwe aba ashaka kuzigama no gukora ishoramari mugenzi we atabyitayeho. Dr Morgan ati {“Gupfa ikoreshwa ry’amafaranga ni kimwe mu bibazo ingo nyinshi zihuriraho”}.

3. Kubyara no kurera

Iyo umuryango wungutse umwana hari impinduka zibaho, arara arira akababuza ibitotsi, niyo amaze gukura abaye igimbi cyangwa umwangavu abigomekaho. Inzobere mu by’imibanire zivuga ko abashakanye hari igihe bananirwa kumvikana ku guhana umwana wabo nabyo bigateza ikibazo mu rugo.

4. Kudahuza imyitwarire

Dr Morgan avuga ko iyo abantu bashakanye umwe ashyanutse undi adashyanutse nabwo havuka ikibazo. Ushanutse ashobora kumva adakunzwe kuko udakushyanutse adashaka kujya mu birori, gusa ku rundi ruhande udashyanutse nawe biramubangamira kubona uwo bashakanye ari gusabana cyane n’abandi bantu bigateza ikibazo.

5. Gutanga ubuzimamu buryo butanduka

Wenda umwe yarakuriye ahantu basakuza bakanatongana iyo havutse ikibazo, undi akaba yarakuriye ahantu ikibazo gikemuzwa umutuzo. Kudahuza uburyo bwo kugaragaza ikibazo nabyo biri mu biteza amakimbirane mu rugo ibyishimo bikabura.

6. Kutumva kimwe ururimi rw’urukundo

Dr. Gary Chapman yanditse igitabo kitwa indimi 5 z’urukundo, agaragaza uburyo bwo kwakira no gutanga urukundo. Kwakira no gutanga urukundo bikorwa mu magambo, mu bikorwa, mu gutanga serivise, guhana impano no gukoranaho.

Urugero: ushobora kuba wumva ko umuntu kugira ngo akwereke ko agukunda yagukorera icyo umusabye kukogereza amasahane, kuguhanagurira imodoka, mu gihe muri we kugira ngo yereke umuntu ko amukunze amuha impano. Ibi nabyo bishobora guteza amakimbirane mu rugo kubera urwikekwe rwo rushingiye kukutamenya ko umuntu agukunda kuko utashoboye gusobanukirwa ibimenyetso yakoresheje.

7. Imibonano Mpuzabitsina

Buri wese afite ikimunyura mu mibonano mpuzabitsina, wenda ni inshuro cyangwa uburyo byakozwemo. Hari abumva bakora imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka mu gihe abandi bumva niyo byarorera nta kibazo. 

Hari abaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina iyo ikozwe mu buryo budasanzwe, umwe abohesheje iminyururu, yambaye masike, n’ibindi. Bitewe no kutamenya icyo uwo mwashakanye akunda mu mibonano mpuzabitsina, imibonano mpuzabitsina iteza ibibazo mu ngo.

8. Gufuha no kutizerana

Abashakanye ntabwo bafata kimwe ikintu kitwa gucana inyuma, nta n’ubwo gufuhirana bishingira kukuba akubonana n’abandi bantu. Umuntu ashobora kugufuhira kuko abona uha umwanya munini ibikoresho, machine,telephone gitari n’ibindi. Ashobora no kutakwizera kuko abona ukunda gukoresha imbuga zihuza abashaka abakunzi kandi mwarashakanye.

9. Kurambirana

Urukundo rusaba guhora ruhangirwa udushya iyo uburyo bwo gukundwa bukozwe kimwe igihe kinini ugeraho ukabirambirwa ukazasanga urukundo rwanyu nta buzima rufite rwarakonje.

10. Gusumbanya ubushobozi

Iyo mu bashakanye umwe ariwe ukorera amafaranga wenyine, udakorera amafaranga ageraho akumva nta kamaro afite kuko imirimo akora idahabwa agaciro cyangwa ukorera amafaranga akumve ariwe wafata ibyemezo byose. Ibi nabyo biteza ibibazo mu ngo.

11. Ihohoterwa

Abantu bamwe batekereza ko ihohoterwa ari ugukubita no gukomeretsa gusa ari mu magambo make iyo ukoreye uwo mwashakanye icyo adashaka cyangwa ukamuhatiriza gukora icyo umutima we udashaka nabyo ni ihohoterwa.

12. Kudahuza imyemerere n’imyizerere

Inzobere mu by’inkundo zigereranya gushaka kw’abantu badahuje imyemerere n’imyizerere k’urukundo rw;inyoni n’ifi. Urugero iyo abantu bashakanye umwe ari umugatolika undi ari umuyisilamu hari ibyo baba batabona kimwe, n’iyo mwashakanye umwe ari umurepubulikani undi ari umudemukarate, cyangwa umwe afaba Rayon Sports undi afana APR FC. Akenshi ibi biteza ibibazo mu rugo.

13. Gushaka guhindurana

Iyo ukundanye n’umuntu ukamusangana ikintu udashobora kwihanganira ntukavuge ngo reka mushake nzamuhindura,oya icyo uba ugitsinzwe kuko ntabwo iki gikora. Ikiza ni uko igihe mwamaze gushakana wiga kubana n’ikintu cyose ubonye ku mukunzi wawe gusa ubimuganirizaho wabona byanze ukabireka, kuko we niwe nawe uriwowe ntabwo bishoboka ko yaba wowe nawe ntabwo waba we ngo ubishobore.

14. Kwikuza

Mu rugo ni bibi kwishyira imbere ngo uvuge ngo natetse, noza amasahane, nita ku bana, umugabo wanjye yiyicariye areba umupira, yinywera inzoga. Cyangwa ngo umugabo avuge ngo niriwe mu kazi mwe muba mwasigaye mu rugo ntacyo muba mwakoze. Iyo bigenze gutya mu rugo havuka amakimbirane, ikiza ni uko buri wese yiga kubaha akazi kakozwe na mugenzi we.

15. Gutenguhwa n’ibyo wari witeze

Buri wese aba afite uko yumva bizagenda nyuma yo gushinga urugo. Urugero ushobora kuvuga uti narifashe bihagije nishaka umugore tuzajya dukora imibonano mpuzabitsina buri joro, wagerayo ugasanga hari ubwo umugore aryama ananiwe. Cyangwa ukaba wari uziko umugore wawe azajya ateka isosi y’ubunyobwa nk’uko nyoko yabikoraga.

Guhatiriza uwo mwashakanye ngo agukorere ibyo wari warishyizemo wumva bizaba ari uko washinze urugo bituma uhora arakaye iyo bidakozwe.

{{Inama}}

Nta bantu na bamwe bagira urushako ruzira amakemwa kabone niyo baba bishimye kajana. Kugira wishimane n’uwo mwashakanye bigusaba kubiharanira. Iyo buri wese ashyize imbaraga mu kwirinda ibibazo bisaba kwiyemeza ariko bigeraho bigasa n’ibyikora ibintu bikaba uburyohe. Umuti w’ibibazo byose bivuka mu rugo ni ukwihangana no kubiganiraho mu buryo budakomeretsanya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND