Si rimwe si kabiri abahanzi n’abandi bantu bazwi bataka ko hari abantu babiyitirira ku mbuga nkoranyambaga, bagakoresha izina ryabo mu gusaba abantu amafaranga no kubashyigikira mu bikorwa byo gufasha baba bavuga ko bari gutegura n’ibindi.
Hari ingero z’abakobwa bavuga ko bamaze
igihe kinini barahariye umutima wabo umuhanzi, ariko nyuma bakaza kuvumbura ko
uwo bavuganaga atari we, bigatuma babihirwa!
Abiyitirira abahanzi bakoresha amayeri
atandukanye, arimo gukoresha amazina ye ku mbuga nkoranyambaga, amafoto ye abaranga
n’ibindi bishobora gutuma uwo baganira atajijinganya.
Umuhanzi Yvan Buravan yabwiye INYARWANDA,
ko mu bihe bitandukanye yahuye n’abakobwa barenze umwe, bamubwira ko bamaze
igihe kirenga umwaka baziko bakundana nawe.
Uyu muhanzi avuga ko bimutungura, ariko
kandi agasaba abo bakobwa gushishoza. Buravan avuga ko mu gihe cy’imyaka irenga
ine amaze mu muziki yahuye na byinshi by’urucantege, bihagarariwe n’umusore
wamwiyitiriye aryamana n’umukobwa.
Buravan uherutse gusohora amashusho y’indirimbo
‘Low Key’ avuga ko ibi byabaye nyuma y’uko asohoye amashusho y’indirimbo ‘Urwo
ngukunda’ yakoranye na Uncle Austin, yasohotse, ku wa 26 Werurwe 2016.
Yvan Buravan avuga ko umusore yaterese
umukobwa amubwira ko ari we Buravan ajya yumva ugezweho mu ndirimbo ‘Urwo
ngukunda’. Ngo bombi bakomeje kuganira ubushuti burakomera, kugeza n’ubwo
baryamanye.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URWO NGUKUNDA" YA BURAVAN NA UNCLE AUSTIN
Uyu muhanzi avuga ko mu ijoro
byabereyemo, we atari yaraye mu rugo, kuko yari mu kazi. Avuga ko nyuma y’igikorwa
cyo guhuza imibonano mpuzabitsina, uyu musore yacitse uyu mukobwa agenda
atamwishyuye.
Ngo uyu mukobwa yabaririje mu rugo kwa
Buravan ajyayo agiye kwishyuza, iwabo baratungurwa.
Ati “Yakoze uko ashoboye agera iwacu
(umukobwa)...Numva iwacu bari kumpamagara bati ‘ese bimeze gute ko uyu muntu
ari hano ‘ndavuga nti nde? Bakamutsinda kuko urumva hari habaye ishyano!”
Akomeza ati “Naratashye ngeze mu rugo mbona
umukobwa ukiri muto ariko ufite umwana, yari yaje azanye n’umwana we. We
ambonye aravuga ati ariko ngo 'ndabona umuntu atari uyu,”
Buravan avuga ko agera mu rugo yasanze
iwabo bamurakariye, atangira gutekereza ku rugendo rw’umuziki we. Yavuze
ko yumvaga muri we arakariye uyu mukobwa ariko kandi akongera agacururuka bitewe n’uko uyu mukobwa yashutswe.
Uyu muhanzi kandi yumvaga muri we,
iwabo bakabaye birukanye uyu mukobwa mu rugo bitewe n’uko bazi imyitwarire ye,
ariko kandi ngo byagombaga kubaho kugira ngo amenya ko inzira yinjiyemo
idaharuye neza.
Buravan avuga ko mu gihe amaze mu muziki
nta kintu kirakomeretsa umutima we, kurusha iby’uyu musore wamwiyitiriye
akaryamana n’uyu mukobwa.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI YVAN BURAVAN
TANGA IGITECYEREZO