RFL
Kigali

Uburezi ibuye ry’ifatizo mu buzima! Menya Kaminuza 10 zo mu Rwanda ziza imbere mu kugira ireme ry’uburezi ku rwego rw’Isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:19/09/2020 11:26
1


Nelson Mandela yaragize ati “Uburezi ni intwaro ikomeye cyane ushobora gukoresha kugira ngo uhindure isi”. Uburezi ni ingenzi mu buzima bwa buri muntu wese ku isi. Gusa bugenda butandukana bitewe n'aho umuntu yabuherewe, igihe yabufatiyemo (generation), ndetse n’abamureze. Uburezi butangirira mu rugo bukagera no muri sosiyete.



Uyu munsi mu rwego rwo kubamara amatsiko twanyarukiye mu byatangajwe ku byerekeye uburezi bwa za kaminuza zo mu Rwanda, tubashakira uko zikurikiranye mu myanya ku rwego rw’isi ndetse n'iziza imbere kurusha izindi. Kuri ubu tugiye kubagezaho Kaminuza 10 zo mu Rwanda ziza imbere kurusha izindi mu kugira ireme ry’uburezi kw’isi ndetse n’imyanya ziriho ku rwego rw’isi.

10. University of Tourism Technology and Business Studies

Ku mwanya wa Cumi turahasanga University of Tourism Technology and Business Studies izwi nka UTB. Iyi kaminuza ikaba iza ku mwanya w’i 21315 ku rwego rw’isi mu kugira ireme ry’uburezi.

9. Protestant Institute Of Arts And Social Sciences

Protestant Institute Of Arts And Social Sciences ni Kaminuza nkuru yigenga izwi nka PIASS. Iyi Kaminuza iza ku mwanya wa cyenda muri kaminuza ziri mu Rwanda mu kugira ireme ry’uburezi ndetse no ku mwanya w’i 19123 ku rwego rw’isi.

8. Universite Libre de Kigali

Universite Libre de Kigali ni Kaminuza nkuru yigenga izwi nka ULK, tukaba tuyisanga ku mwaya wa munani ndetse n’umwanya w’i 17914 ku rwego rw’isi. Ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1996. Ifite icyicaro i Kigali ariko nayo ikaba ifite andi mashami mu bice bitandukanye by’ igihugu.

7. Kibogora Polytechnic

Kibogora Polytechnic ni kaminuza yigenga izwi nka KP ikaba iza ku mwanya wa munani muri kaminuza zo mu Rwanda zifite ireme ry’Uburezi ndetse no ku mwanya w’ 17759 ku rwego rw’isi, ifite icyicaro mu karere ka Nyamasheke intara y’Iburengerazuba. Yashinzwe mu mwaka wa 2012.

6. University of Kigali

University of Kigali ni kaminuza yigenga izwi cyane nka UK ikaba iza ku mwanya wa gatandatu muri kaminuza zifite ireme ry’Uburezi mu Rwanda ndetse no ku mwanya w’i 17562 ku rwego rw’isi. Ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali ariko ikaba ifite  n‘ishami i Musanze. Yashinzwe mu mwaka wa 2013.

5. University of Lay Adventists of Kigali


Ku mwanya wa gatanu turahasanga University of Lay Adventists of Kigali izwi nka UNILAK. Ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, gusa ikaba ifite n'andi mashami mu  ntara. Yashinzwe mu mwaka wa 1997. Iyi kaminuza iza ku mwanya w’i 17530 ku rwego rw’isi.

4.Institut d'Enséignement Supérieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri)

Ku mwanya wa kane turahasanga Institut d'Enséignement Supérieur de Ruhengeri izwi nka INES-Ruhengeri. Ikaba ifite icyicaro mu mujyi wa Ruhengeri mu ntara y’Amajyaruguru. Yashinzwe mu mwaka wa 2003. Iyi kaminuza ikaba iza ku mwanya w’i 16959 ku rwego rw’isi.

3. University of Global Health Equity

Ku mwanya wa gatatu turahasanga University of Global Health Equity izwi nka UGHE. Iyi kaminuza yashinzwe mu mwaka wa 2015, ikaba iza ku mwanya wa gatatu muri kaminuza zikorera mu Rwanda ndetse no ku mwanya w’i 14099 ku rwego wr’isi.

2. Adventist University of Central Africa

Ku mwanya wa kabiri turahasanga Adventist University of Central Africa. Iyi kaminuza yashinzwe mu mwaka wa 1984, ikaba iza ku mwanya wa kabiri muri kaminuza z’u Rwanda ndetse no ku mwanya w’i 12820 ku rwego rw’Isi. Iyi kaminuza ikaba izwi ku izina rya AUCA.

1. University of Rwanda

Ku mwanya wa mbere turahasanga kaminuza y’u Rwanda izwi nka UR (University of Rwanda) ndetse ikaba iza ku mwanya w’i 3154 ku rwego rw’isi. Iyi Kaminuza yashinzwe mu mwaka wa 1963. Kugeza ubu Iyi Kaminuza itanga ubumenyi bushimwa na benshi.

Src: webometrics.info






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ernest3 years ago
    Ese buriya University iza nu icumi itagira n'inyubako ite ra! Mwagendeye ku ki, namwe muhaye umurindi, ireme rya ntaryo!?





Inyarwanda BACKGROUND