Umuhanzi Andy Bumuntu yasohoye amashusho y’indirimbo ‘KK 509 St’ ishingiye ku nkuru y’umukobwa yahuje n’umusore bagakundana bakarushinga, ariko nyuma bakaza gutandukana.
Andy Bumuntu ni umuhanzi w’umuhanga
uririmba injyana ya Blues ivanzemo gakondo ya Kinyarwanda. Amaze kugaragaza ko
yigaruriye imitima y’abakobwa bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba muri
Amerika n’ahandi.
Bishingirwa ku bitekerezo byisukiranya ku
ndirimbo ze. Nk’indirimbo ye ‘Valentine’ imaze kurebwa n’abantu barenga
miliyoni imwe. Ni mu gihe indirimbo ye ‘On Fire’ imaze amezi icumi isohotse
yarebwe n’abarenga miliyoni enye.
Andy Bumuntu yabwiye INYARWANDA, ko ahugiye
mu gutegura Album nshya, ari nayo mpamvu ari gufata umwanya wo gutegura amajwi
n’amashusho ya buri ndirimbo yose azasohora.
Uyu muhanzi avuga ko ari gufata umwanya
wo kwita buri nkuru akubira mu ndirimbo ye, ari n’ayo mpamvu nk’indirimbo ye
yise ‘KK 509 St’ ishingiye ku nkuru y’umukobwa n’umusore b’inshuti ze, yahuje
bakarushinga ariko nyuma bakaza gutandukana.
Andy Bumuntu yavuze ko igihe kimwe
yajyanye n’uyu mukobwa mu gace gaherereyemo uyu muhanda ‘KK 509 St’ bahagaze
amusaba kumuherekeza bakajyana gusuhuza umusore wari utuye hafi aho.
Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo gusuhuza
uyu musore, we n’uyu mukobwa bakomeje urugendo, ariko nyuma uyu mukobwa aza
kumusaba ko yamuhuza n’uyu musore, ubushuti bwe bukaguka.
Bumuntu avuga ko yabahuje bombi, urukundo
rurakomera bigera n’aho biyemeza kurushinga, ariko nyuma y’imyaka ine baza
gutandukana kubera ibibazo byavutse mu rukundo rwabo.
Ati “Narabahuje bamarana igihe kirekire
ariko nyuma baza gutandukana, hari ibibazo byaje mu rukundo rwabo. Ariko bari
bahuriye kuri uriya muhanda. Nagize igitekerezo cyo kuririmba ku rukundo
rwabo.”
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Andy Bumuntu
yifashishije umukobwa witwa Cynthia uzwi ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umunyamideli
wabigize umwuga.
Andy Bumuntu avuga ko yahisemo
kwifashisha uyu mukobwa, kuko amuziho ubuhanga mu bijyanye no kumurika n’imideli,
ndetse no kwigaragaza neza nk’uko byari bikenewe mu mashusho y'indirimbo ye.
Uyu muhanzi yavuze ko ahugiye mu gutegura
no gutunganya neza Album ye yakubiyeho indirimbo zirimo izasohotse ziranga urugendo
rwe mu muziki.
Amajwi y'iyi ndirimbo "KK 509 ST" yakozwe na Flyest Music naho amashusho yatunganyijwe na Big Team&DRIC.Ent.
Andy Bumuntu yasohoye amashusho y'indirimbo yise "KK 509 ST"
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KK 509 ST" YA ANDY BUMUNTU
TANGA IGITECYEREZO