RFL
Kigali

Andy Bumuntu yakoze indirimbo ishingiye ku muhanda ‘KK 509 St’ yahurijeho abarushinze-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2020 10:05
0


Umuhanzi Andy Bumuntu yasohoye amashusho y’indirimbo ‘KK 509 St’ ishingiye ku nkuru y’umukobwa yahuje n’umusore bagakundana bakarushinga, ariko nyuma bakaza gutandukana.



Andy Bumuntu ni umuhanzi w’umuhanga uririmba injyana ya Blues ivanzemo gakondo ya Kinyarwanda. Amaze kugaragaza ko yigaruriye imitima y’abakobwa bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba muri Amerika n’ahandi.

Bishingirwa ku bitekerezo byisukiranya ku ndirimbo ze. Nk’indirimbo ye ‘Valentine’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe. Ni mu gihe indirimbo ye ‘On Fire’ imaze amezi icumi isohotse yarebwe n’abarenga miliyoni enye.

Andy Bumuntu yabwiye INYARWANDA, ko ahugiye mu gutegura Album nshya, ari nayo mpamvu ari gufata umwanya wo gutegura amajwi n’amashusho ya buri ndirimbo yose azasohora.

Uyu muhanzi avuga ko ari gufata umwanya wo kwita buri nkuru akubira mu ndirimbo ye, ari n’ayo mpamvu nk’indirimbo ye yise ‘KK 509 St’ ishingiye ku nkuru y’umukobwa n’umusore b’inshuti ze, yahuje bakarushinga ariko nyuma bakaza gutandukana.

Andy Bumuntu yavuze ko igihe kimwe yajyanye n’uyu mukobwa mu gace gaherereyemo uyu muhanda ‘KK 509 St’ bahagaze amusaba kumuherekeza bakajyana gusuhuza umusore wari utuye hafi aho.

Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo gusuhuza uyu musore, we n’uyu mukobwa bakomeje urugendo, ariko nyuma uyu mukobwa aza kumusaba ko yamuhuza n’uyu musore, ubushuti bwe bukaguka.

Bumuntu avuga ko yabahuje bombi, urukundo rurakomera bigera n’aho biyemeza kurushinga, ariko nyuma y’imyaka ine baza gutandukana kubera ibibazo byavutse mu rukundo rwabo.

Ati “Narabahuje bamarana igihe kirekire ariko nyuma baza gutandukana, hari ibibazo byaje mu rukundo rwabo. Ariko bari bahuriye kuri uriya muhanda. Nagize igitekerezo cyo kuririmba ku rukundo rwabo.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Andy Bumuntu yifashishije umukobwa witwa Cynthia uzwi ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umunyamideli wabigize umwuga.

Andy Bumuntu avuga ko yahisemo kwifashisha uyu mukobwa, kuko amuziho ubuhanga mu bijyanye no kumurika n’imideli, ndetse no kwigaragaza neza nk’uko byari bikenewe mu mashusho y'indirimbo ye.

Uyu muhanzi yavuze ko ahugiye mu gutegura no gutunganya neza Album ye yakubiyeho indirimbo zirimo izasohotse ziranga urugendo rwe mu muziki.

Amajwi y'iyi ndirimbo "KK 509 ST" yakozwe na Flyest Music naho amashusho yatunganyijwe na Big Team&DRIC.Ent.

Andy Bumuntu yasohoye amashusho y'indirimbo yise "KK 509 ST"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KK 509 ST" YA ANDY BUMUNTU


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND