RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 7 Gareth Bale agarutse muri Tottenham yo mu Bwongereza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/09/2020 18:22
0


Rutahizamu ukomoka muri Wales, ukinira ikipe ya Real Madrid, Gareth Bale, arasesekara i London ku wa gatanu agarutse mu ikipe ya Tottenham Hotspurs yavuyemo mu myaka 7 ishize aguzwe hafi Miliyoni 100 z’ama-Euros, akaba agomba kuzana na myugariro Sergio Reguilon bakinana muri Real Madrid.



Nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’amakipe yombi ndetse n’umukinnyi, byarangiye bigenze neza aho Tottenham yemeye kwishyura umushamara wa Bale n’ibindi bizagenda kuri uyu mukinnyi anagana na miliyoni 20 z’ama-pound.

Bale azagera muri Tottenham nk’intizanyo akaba agomba kuzana na Sergio Reguilon ukina ku ruhande rw’ibumoso.

Amakuru aravuga kandi ko Bale yamaze gusuzumwa ndetse yemererwa kugaruka muri iyi kipe yamuzamuye ikamugira igihangange.

Bale yavuye muri Tottenham muri 2013 aguzwe miliyoni 86 z’ama-pound, afasha byinshi cyane iyi kipe, ariko ku myaka 31, umubano we na Zidane ntiwari wifashe neza byatumaga atabona umwanya uhagije wo gukina.

Amasezerano ya Bale muri Madrid azarangira muri 2022 gusa kuva shampiyona yagaruka nyuma ya guma mu rugo yakinnye iminota 100 gusa.

Ushinzwe gushakira amakipe Bale, Jonathan Barnett yagize ati “Gareth aracyakunda Spurs.Turi kuganira. Niho yifuza kwerekeza”.

Uyu mugabo yabwiye Sky Sports ko iki aricyo gihe cyo gusohoka muri Real Madrid mu myaka 7 ishize.

Bale na Reguilon bifuzwaga cyane n’ikipe ya Manchester United, gusa Jose Mourinho ukanda cyane imikinire ya Bale yabatsinze icy’umutwe yegukana aba bakinnyi bazava muri La Liga ya Espagne.

Bale yafashije byinshi Real Madrid mu myaka 7 ayimazemo

Bale yari arambiwe kwicazwa ku ntebe y'abasimbura na Zidane

Bale azazana na Sergion Reguilon muri Tottenham

Bale yavuye muri Tottenham mu 2013 yerekeza muri Real Madrid





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND