RFL
Kigali

Byarantunguye! Twari tukimukeneye – Mashami Vincent avuga ku isezera rya Migi mu ikipe y’igihugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/09/2020 15:49
0


Mashami Vincent utoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yatangaje ko yatunguwe no gusezera kwa Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi mu ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko umusanzu we wari ugikenewe yongeraho ko iyo aza kumugisha inama mbere yo gufata uyu mwanzuro atari kumushyigikira.



Ku wa Kane tariki 13 Kanama 2020, Migi yatangaje ko nyuma yo gufata umwanya uhagije akabitekerezaho, atazongera gukinira Amavubi ahubwo azakomeza gukinira amakipe asanzwe guhera mu Ukwakira 2020.

Yagize ati “Bitarenze mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndasezera, nta wundi mukino nteganya gukinira Amavubi, ku bwanjye umwanzuro namaze kuwufata, ibyo nari mfite narabitanze, aho kugira ngo uzavemo nabi izina ryawe uryishe wasezera bagikugunze, hari ibintu bitari byiza mba mbonamo, si ikintu nahubukiye, nafashwe umwanya uhagije wo kubitekerezaho n’umuryango wanjye”.

Nyuma y’uyu mwanzuro wa Migi havuzwe byinshi bitandukanye, bamwe bavuga ko igihe cyari kigeze, abandi bavuga ko asezeye kare kuko hari byinshi yagombaga gutanga.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, bwa mbere yagize icyo atangaza ku isezera rya Migi.

Yagize ati “Byarantunguye cyane! Ntabwo natekerezaga ko yasezera iki gihe kuko ikipe y’igihugu yari ikimukeneye, umusanzu we wari ugikenewe, iyo aza kungisha inama mbere yo gufata umwanzuro sinari kumwemerera “.

“Gusa ariko iyo umuntu w’umugabo afashe umwanzuro nk'uriya tugomba kuwubaha kuko aba yawutekerejeho neza kandi buriya niyo mahitamo ye “.

Mugiraneza Jean Baptiste ubu ukina mu ikipe ya KMC muri Tanzania, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2006, akaba yarakiniye ibyiciro bitandukanye birimo ikipe y’abatarengeje imyaka 20, 23 ndetse n’Amavubi makuru.

Migi kandi yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, APR FC, akinira amakipe yo hanze harimo Gormahia yo muri Kenya, Azam na KMC zo muri Tanzania.

Mashami Vincent atangaza ko yatunguwe n'isezera rya Migi mu ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND