Pamella Adie na Uyaiedu Ikpe Etim, abateguye ndetse bakanakora filime ‘Ife’ bashobora gufungwa nibakomeza kwirengegiza amategeko bagakomeza gusohora filime ivuga ku mibanire y’abahuje ibitsina dore ko ari nayo filime ya mbere ikozwe muri Nigeria igaragaramo ubutinganyi.
Producer Pamella Adie hamwe
n’umuyobozi Uyaiedu Ikpe Etim bavuze ko
“Ife” bisobanuye ‘urukundo’ mu rurimi rwa Yoruba, ikaba yageraga ku banya
Nigeria ariko NFVCB ivuga ko itazemerwa kuko irenga ku mategeko akomeye
y’igihugu yerekeye kuryamana kw’abahuje igitsina.
Kugira ngo ibi bikemuke
abakoze iyi filime barimo barategura bitunguranye kuzagaragaza ikiganiro
bazagirana n’abayobozi. Gusa NFVCB irakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga
zose kugira ibuze iyi filime gusohoka.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa NFVCB Adebayo Thomas, Adie na Ikpe-Etim bashobora gufungwa bazira guteza imbere ubutinganyi mu gihugu aho umubano hagati y’abahuje igitsina utemewe kandi ubikoze agakatirwa igifungo cy’imyaka 14.
Harategurwa igenzura ryigenga mu murwa mukuru w’ubucuruzi Lagos mu mpera z’uku kwezi, igikorwa bizera ko atari ngombwa ko bagisabira uruhushya. Ife nayo ikaba izabona premiere mpuzamahanga muri Canada mu Ukwakira.
Adie yatangaje ko ikigamijwe
muri iyi filime kwari ukugaragaza ishusho nyayo y’abagore babana bahuje
igitsina bo muri filime z’inya Nigeria. Yatangarije BBC ko: “Iyo umukobwa
cyangwa umugore w’umu lesbian agaragaye muri filime za Nollywood bamufata nkaho
ibyo byabaye kubera kugira incuti mbi cyangwa se hakaba hari ababimwinjijemo ku
gahato kandi bakagaragaza ko uwabigiyemo
akeneye ubutabazi”.
Ati: “Ntushobora kubona
inkuru zivuga ku babana bahuje igitsina, byumwihariko ku bagore babana bahuje
igitsina bavuga ukuri ku buzima bwacu”. “Ife yakozwe kugira ngo icyo cyuho
kiveho kandi ibiganiro nk’ibi bikomeze gutambuka muri Nigeria”.
TANGA IGITECYEREZO