RFL
Kigali

Kanye West yatunguranye ubwo yashyiraga hanze amashusho ari kwihagarika ku gihembo cya Grammy

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:17/09/2020 13:15
0


Umuraperi Kanye West kuwa Gatatu w’iki cyumweru yatunguye abantu ubwo yashyiraga hanze amashusho arimo kwihagarika ku guhembo cya Grammy Award. Ibi yabikoze nyuma yo gushyira hanze zimwe mu nyandiko zigize amasezerano ye yagiranye n’inzu zigurisha ibihangano bye aho yavugaga ko ashaka guhabwa uburenganzira ku bihangano bye.



Kanye West kuwa Gatatu w’iki cyumweru yatunguye abakunzi be ubwo yashyiraga hanze amashusho ku rukuta rwe rwa Twitter arimo kwihagarika ku gihembo cya Grammy yahawe. Ibi uyu muraperi yabikoze nyuma yo gushyira hanze zimwe mu nyandiko zigaragaza amasezerano yagiranye na zimwe mu nzu zigurisha ibihangano bye, aho yavugaga ko ashaka gusubirana uburenganzira ku bihangano bye.

Uyu muraperi w’imyaka 43 y’amavuko aya mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yagaragazaga uyu muraperi ari kwihagarika kuri kimwe mu bihembo 21 bya Grammy yahawe kiri mu bwiherero.

West

Kanye West ni umwe mu batwaye ibihembo byinshi bya Grammy

Aya mashusho akimara kuyashyira hanze yahise arebwa n’abarenga miliyoni 11. Aya mashusho Kanye West yayaherekesheje amagambo agira ati: "Munyizere……NTABWO NDI BUHAGARARE". Aya magambo bivugwa ko yashakaga kubisanisha n’igikorwa arimo muri iyi minsi cyo gushaka uko yasubirana uburenganzira ku bihangano bye.

Kanye west

Kanye West yasangije abakunzi be amashusho arimo kwihagarika ku gihembo cya Grammy yahawe

Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo Kanye West yatangiye urugamba rwo guhangana n’inzu zigurisha ibihangano by’abahanzi aho yavugaga ko izi nzu ziharira uruhare runini ku bihangano bityo umuhanzi ntagire inyungu ifatika akuramo. Ibi yabivuze ashyira mu majwi Universal na Sony nka zimwe mu nzu zigurisha ibihangano bye, aho yatangaje ko nta ndirimbo n'imwe azongera gusohora kugeza igihe amasezerano ye asubiwemo.

Mu magambo ye yagize ati:” Iyo usinye amasezerano y’umuziki ntabwo usinya ibijyanye n’uburenganzira bwawe. Nta burenganzira uba ugifite ku bihangano byawe, nta kintu na kimwe ushobora gukora ku muziki wawe. Buriwese aba agena aho indirimbo zawe zicurangwa ndetse n’igihe zicurangwa. Abahanzi ntakindi uretse kwakira ubwamamare, kuzengurutswa ahantu hatandukanye mu bitaramo ndetse no kwifashishwa mu bucuruzi.”

Kanye West yakomeje avuga ko abizi ko bamwe mu bahanzi batemererwa kugira icyo bavuga ariko we atazigera aceceka cyangwa ngo ahagarare ahubwo nk’ibisanzwe azakomeza kuvugira abahanzi bagenzi be.

West

Kanye West avuga ko inzu zigurisha ibihangano by'abahanzi ziharira uruhare runini umuhanzi ntagire icyo akuramo

Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi batunze agatubutse dore ko yashyizwe ku rutonde n’ikinyamakuru Forbes Magazine gikora inkuru zijyanye n’ubukungu nk’umwe mu bahanzi batunze Miliyari y’amadorali. Kanye West kandi ni umwe mu biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Src: E! News & Us Weekly






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND