RFL
Kigali

Bigoranye Paris Saint-Germain yabonye amanota 3 ya mbere muri uyu mwaka w’imikino - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/09/2020 10:53
0


PSG yari imaze imikino ibiri itsindwa muri shampiyona y’u Bufaransa izwi nka Ligue 1 2020/21, yabonye amanota atatu mbumbe ku mukino wa gatatu, iyakuye mu menyo ya Rubamba kuko byasabye iminota y’inyongera kugira ngo Julian Draxler atsinde igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino bakinnye na Metz.



Ntabwo PSG yorohewe n’uyu mukino kuko yakinnye iminota 25 ya nyuma ari abkinnyi 10, nyuma yuko Abdou Diallo yeretswe ikarita itukura ku munota wa 65 asohorwa mu kibuga.

PSG yatangiye uyu mwaka w’imikino nabi kuko imikino ibiri yose ya shampiyona ibanza yayitsinzwe, yabanje itsindwa na Lens 1-0, isubirwa na Marseille mu cyumweru gishize 1-0, mu mukino yanatakajemo abakinnyi benshi kubera amakosa.

PSG yari yagaruye mu kibuga bamwe mu bakinnyi bayo barimo umunyezamu Keylor Navas, myugariro Marquinhos ndetse na rutahizamu Mauro Icardi.

Gusa ntiyari ifite ba rutahizamu bayo ngenderwaho, Neymar Jr wari ufite ikarita y’umutuku yakuye ku mukino wa Marseille na Mbappe wari ufite imvune.

Mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu PSG yayoboye umukino, igerageza amashoti menshi agana mu izamu ariko gutsinda igitego biba ingorabahizi.

Ubwugarizi bwa Metz bwakomeje kwihagararaho, burinda neza izamu ry’iyi kipe, ariko baza gukora ikosa rimwe mu minota itatu y’inyongera batsindwa igitego bahita banatakaza umukino.

Ku kazi gakomeye kakozwe n’umunya-Argentina ushobora guhanwa kubera imyitwarire yok u mukino wa Marselle, Angel di Maria, umudage Julian Draxler yatsinze igitego mu minota itatu umusifuzi yari yongeye ku minota 90, PSG ibona amanota ya mbere muri Ligue 1, muri uyu mwaka.

Gutsinda umukino wa Metz byatumye PSG izamuka ku rutonde rwa shampiyona aho kuri ubu ibarizwa ku mwanya wa 15 n’amanota atatu n’umwenda w’igitego kimwe.

Tariki 20 Nzeri 2020, PSG izagaruka mu kibuga ikina umukino w’umunsi wa kane muri Ligue, aho izaba iri ku kibuga cya Nice.




Draxler yatsindiye PSG mu minota y'inyongera ku mukino wa Metz

Di Maria yitwaye neza muri uyu mukino

Abdou Diallo yeretswe ikarita itukura ku munota wa 65

Tuchel yatoje afite ikibazo cy'imvune ku kaguru k'ibumoso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND