RFL
Kigali

Sports Room: Itegeko ryubakira ku mafaranga - Rwarutabura na Rujugiro bavuze ku bibazo bya Rayon Sports – VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/09/2020 8:11
0

Abafana babiri bamenyekanye mu makipe abiri akomeye mu Rwanda, aribo Rwarutabura ufana akanakunda Rayon Sports na Rujugiro ufana akanakunda APR FC, bemeza ko ikibazo cy’ingutu kiri muri Rayon Sports ari amafaranga kuko abonetse byose byajya ku murongo.Mu cyumweru gishize Inyarwanda.com yakoresheje amatora ku cyo Rayon Sports ikeneye cyihutirwa, hagati y’amategeko n’amafaranga, abasomyi bemeje ko iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo ikeneye Amategeko mbere y’Amafaranga, aho babyerekanye batora ku kigero cya 51%, mu gihe abemezaga ko ikeneye Amafaranga mbere y’Amategeko batoye ku kigero cya 49%.

Nyuma y’ibitekerezo by’abasomyi inyaRwanda.com ibinyujije mu kiganiro cyayo  cya Siporo, Sports Room, yegereye aba bafana b’amakipe ahora ahanganye muri shampiyona y’u Rwanda, bavuga icyo babona gikenewe kurusha ibindi ndetse n’uburyo byakorwamo ikipe igasubirana igitinyiro nk’icyo yahoranye kandi igahatanira ibikombe.

Rayon Sports ifite ibibazo by'amikoro yiteguye kuzahatanira ibikombe mu mwaka utaha w'imikino

Gusa bahuriza kuba itegeko ridafite icyo ryubakiyeho, ntacyo ryaba rimariye ikipe.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TWARUTABURA NA RUJUGIROTANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND