RFL
Kigali

Umuramyi Nshuti Appolinaire yashyize hanze indirimbo nshya 'Amashimwe' yanditse mu bihe bya 'Guma mu rugo'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/09/2020 18:18
0


Umuhanzi akaba n'umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader) muri Living Worship church i Kanombe, Nshuti Appolinaire, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Amashimwe' yasohokanye n'amashusho yayo.



Nshuti Appolinaire yakiriye agakiza akiri muto akura akunda kuririmba, ubu akaba ari umuramyi umaze gukora indirimbo 10 nk'uko abyitangariza, ati "Ubu mbarizwa mu itorero rya Living Word church Kanomber ni ho nkorera umurimo, ubu maze gukora album igizwe n'indirimbo 10 zakozwe n'aba Producers babiri; Boris pro na Mast P."

ku bijyanye n'icyifuzo afite mu muziki we, yagize ati "Arko ndifuza ko hanjya hasohoka indirimbo ifte n'amashusho, ubu rero iyasohotse yitwa Amashimwe. Message irimo ni ugushima Imana. Nayanditse muri bya bihe bya Guma mu rugo ntibyari byoroshye, nibuka ko ijambo ry'Imana riri muri Matayo: 6-26 ni bwo nakoze iyo ndirimbo nshima Imana".

Nshuti Appolinaire yabwiye INYARWANDA icyamusunikiye gukora umuziki, ati "Maze igihe kitari gito ariko nakoreraga muri Worship team bisanze abantu bansaba ko nasohora indirimbo kuva mu 2013 babinsaba, so ndabisengera, ubu rero natangiye uyu mwaka kuzisohora ariko natangiye kuzikora umwaka ushize ubu ndi gukora amashusho yazo zose".


Nshuti Appolinaire ahagurukanye imbaraga nyinshi mu muziki aho yiyemeje kujya asohora indirimbo nshya iri kumwe n'amashusho yayo

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMASHIMWE' YA NSHUTI APPOLINAIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND