RFL
Kigali

Ishusho ya Melania Trump yasimbuwe nyuma yo kugabwaho igitero

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:16/09/2020 18:27
0


Ku wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020 ni bwo ishusho y’umuringa ya Melania Trump yongeye gusubizwa aho yahoze muri Slovenia aho Melania yavukiye, ibi bibaye bikozwe nyuma y'uko ishusho ye ya mbere yatwitswe mu gitero cyabaye ku ya 4 Nyakanga uyu mwaka.



Aya mashusho yombi yakozwe ku bufatanye na Brad Downey umunyabugeni ukomoka muri Kentucky ndetse na Ales “Maxi” Zupevc umunyabukorikori wo muri Slovenia.


Ishusho ya mbere ya Melania Trump itaratwikwa

Ishusho ya mbere ya Melania Trump yari ikozwe mu biti ikagaragaza umudamu wambaye ikanzu y’ubururu, neza neza bisa nk’ibyo Melania yari yambaye ubwo Donald Trump yarahiraga.

Umuhanzi Marko Vivoda wo muri Slovenia yagize ati: “Uyu munsi turi hano kuko twongeye gusubizaho ishusho ya Melania Trump aho iyatwitswe yahoze tukaba kandi tunibuka ishusho ye iheruka gutwikwa”.

Iyi shusho nshya yashyizwe aho indi yatwitswe yahoze. Inkuru dukesha The Guardian, ivuga ko muri Nyakanga ubwo iyo shusho yatwikwaga Downey yavuze ko ishusho nshya azakora ibishoboka byose akayikora mu bikoresho biramba bidashobora gusenywa uko byiboneye.

Ishusho ya mbere yarikozwe mu biti, yatwitswe ubwo n’andi mashusho agiye atandukanye agaragaza amateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagendaga atwikwa n’abigaragambyaga muri icyo gihe bitewe n’urupfu rwa George Floyd  rwabaye ku ya 25 Gicurasi uyu mwaka ubwo uyu mwirabura yapfiraga mu maboko ya Polisi i Minneapolis.

Downey yavuze gutwika ishusho ya mbere bigaragaza amakimbirane ya politiki ari muri America. Yavuze kandi koi bi ari nko kunenga politiki ya Donald Trump. Zupevc umunyabukorikori wo muri Slovenia wagize uruhare mu ikorwa ry’ishusho ya kabiri ya Melania, avuga ko we na Melania Trump bavukiye mu bitaro bimwe, ibi biri mu byamuteye imbaraga zo gukora indi shusho ya Melania.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND