Umuhanzikazi Madonna ku bufatanye n’inzu itunganya sinema ya Universal Pictures agiye gukora filime ivuga ku mateka y’ubuzima bwe muri muzika, akaba ari nawe uzayiyobora gusa ntago aratangaza izina ry’iyi filime
Madonna Louise Ciccone w’imyaka 62 y’amavuko uzwi nka Madonna
nk’izina ry’ubuhanzi akaba umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime
ndetse n’umwanditsi w’ibitabo. Uyu mugore ni umwe mu bahanzikazi bakomeye cyane
mu njyana ya Pop dore ko yahawe izina ry’umwamikazi w’injyana ya Pop (Queen of
Pop) kuva mu myaka 1980s.
Madonna ni umuhanzikazi ukomeye mu njyana ya Pop
Uyu mugore arateganya gukora filime ivuga ku mateka y’ubuzima
bwe muri muzika. Iyi filime akaba ariwe uzayiyobora, ikazatunganywa n’inzu
itunganya sinema ya Universal Pictures. Mu kuyandika azafatanya n’umugore ukomeye
mu ruganda rwa Sinema, Diablo Cody wanatsindiye ibihembo bya Oscar mu kwandika
filime.
Iyi filime magingo aya ntago iratangazwa izina ryayo
ndetse n’igihe izatangira gukinwa. Mu butumwa Madonna aherutse kunyuza ku mbuga
nkoranyambaga ze kuri uyu wa kabiri yatangaje ko iyi filime izagaragaramo iby’urugendo
rwe yanyuzemo nk’umuhanzi, umunyamuziki, umubyinnyi ndetse nk’umuntu ushaka kwiharurira
inzira muri iyi si.
Madonna arateganya gukora filime izagaruka ku buzima bwe muri muzika
Madonna yakomeje avuga ko iyi filime izagaruka ku buzima
bwe muri muzika gusa. Uyu mugore yavuze ko hari inkuru nyinshi kandi zigisha
abantu batazi ndetse ko ntawundi ushobora kuzibabwira uretse we ku giti cye.
Madonna si iyi filime ya mbere agiye kuyobora dore ko
yigeze no kuyobora filime yiswe Filth and Wisdom mu mwaka 2008, W.E mu 2011 na
Secret Project Revolution mu 2013.
Src: Rolling Stone & Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO