RFL
Kigali

Mexico: Inyoni ibihumbi n’ibihumbi ziri gupfa umusubirizo, haracyekwa ko inkongi y’umuriro ari yo nyirabayazana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/09/2020 14:49
0


Umubare w’inyoni 'utarigeze ubaho' ziri gupfa cyane ziturutse mu kirere zikagwa hasi ku buryo butangaje muri New Mexico, gusa impuguke zirakeka ko inkongi y'umuriro yibasiye inyanja y’iburengerazuba ishobora kuba nyirabayazana.



Amayobera yatangiye bwa mbere ku ya 20 Kanama ubwo inyoni amagana zapfuye zavumbuwe mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyitwa White Sands Missile Range nk'uko umwarimu wa kaminuza ya Leta ya New Mexico, Martha Desmond yabitangaje

Mu byumweru byakurikiyeho, inyoni zitabarika basanze zapfuye hirya no hino muri Leta, nko mu Ntara ya Doña Ana, Jemez Pueblo, Roswell na Socorro, Umuvugizi w’ishami ry’imikino n’amafi muri New Mexico, Tristanna Bickford, yavuze ati: 'Twatangiye kwakira telephone ku wa kabiri w’icyumweru gishize tariki ya 8 Nzeri, kandi ntabwo zahagaze, inyoni ziracyapfa kandi ikibabaje nuko tutazi impamvu iri gutuma zipfa umusubirizo gusa haracyekwa inkongi y'umuriro yibasiye inyanja y'iburengerazuba.


Umuhanga mu binyabuzima yagize ati: 'Ntabwo twigeze tubona ibintu nk'ibi.' 'Turimo gutakaza amamiliyoni y’inyoni, Muri videwo yashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’umunyamakuru Austin Fisher, amashusho yerekana ihuriro ry’inyoni nyinshi zapfuye yavumbuye ubwo yari mu rugendo ku ya 13 Nzeri mu majyaruguru y’intara ya Rio Arriba.


Desmond umuhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima yagize ati: 'Inyoni zimutse kubera ikirere kitarimo umwuka uhagije izindi zipfira aho.'


Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND