RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umugabo yatinyutse imyanya y’ibanga y’umukobwa we asinziriye ajya kureba ko akiri isugi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/09/2020 18:30
0


Umunyapolitiki wo muri Zimbabwe witwa Mhene yitabye urukiko akurikiranyweho gusuzuma ubusugi bw'umukobwa we w'imyaka 18 igihe yari asinziriye.



Umugabo witwa Mhene yajyanwe mu rukiko azira kujya gusuzuma ko umukobwa we wari usinziriye akiri isugi, bivugwa ko uyu mukobwa yari aryamanye na barumuna be babiri, umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 3 ubwo se yazaga kureba ubwambure bwe agamije kureba ko ari isugi.

Urukiko rwagaragaje ko uyu mukobwa urega ngo yashidukiye hejuru nyuma yo kumva ubukonje mu myanya ye y’ibanga abona se afashe itoroshi ari kumumurika abajije se icyo amushakaho undi ntiyamusubiza arigendera. 

Gusa Urukiko rwumvise ko mbere y’ibyabaye Mhene yabajije umukobwa we niba akiri isugi ariko amubwira ko ashaka kubyirebera n’amaso ye.

Uyu mugabo yaje gucibwa ihazabu y’amadorari 500 ariko kandi ngo yari asanzwe afitanye umubano mubi n’umukobwa we na cyane ko abaturage bakomeje gukwirakwiza ibihuha bivuga ko uyu mugabo yigeze gufata umukobwa we ku ngufu.

Src: Hararelive.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND