RFL
Kigali

OMS iraburira Uburayi ko mu Ukwakira no mu Ugushyingo abahitanwa na Coronavirus baziyongera

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/09/2020 22:43
0


Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS rirateganya ko Uburayi buzabona ubwiyongere bwa buri munsi bw’impfu za Covid-19 mu Kwakira no mu Gushyingo, nk'uko umuyobozi w’ishami ry’ibihugu by’i Burayi yabitangaje.



Umuyobozi wa OMS mu Burayi, Hans Kluge, yavuze ko mu Ukwakira no mu Ugushyingo hazaboneka impfu nyinshi za Coronavirus ati: "Bizagenda bikomera. Mu Kwakira, Ugushyingo, tugiye kubona abantu benshi bapfa." OMS yavuze abantu bapfa baziyongera buri munsi. Mu kiganiro Kluge yatangarije AFP ati: "Ni igihe ibihugu bidashaka kumva aya makuru mabi, kandi ndabyumva", yashimangiye kumva  ko icyorezo "kigiye kurangira, mu gihe gito ariko sibyo”.

Kuri uyu wa Mbere no ku wa kabiri, ibihugu 55 bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi birakora inama hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo baganire ku gisubizo cyabo kuri coronavirus nshya kandi bumvikane ku ngamba rusange.

Icyakora, Kluge ufite icyicaro i Copenhagen, yaburiye abantu ko iterambere ry'urukingo riztakuraho icyorezo. Umubiligi na we ati: "numva abantu bavuga ko igihe icyo ari cyo cyose 'urukingo ruzarangiza iki cyorezo burundu ariko ntabwo ari byo. Ati: "Iherezo ry'icyorezo ni igihe twe nk'umuryango tugiye kwiga uko twabana n'iki cyorezo. Kandi bizaterwa natwe."

Umubare w’abandura  mu Burayi wazamutse cyane mu byumweru bishize, cyane cyane muri Espagne no mu Bufaransa. Ku wa gatanu honyine, mu bihugu 55 hagaragaye abanduye bangana na 51.000. Hagati aho, umubare w'abantu bapfa buri munsi wagumye ku rwego rumwe kuva mu ntangiriro za Kamena, aho abantu 400-500 bapfa ku munsi bahura bishwe na Coronavirus.

Src: AFP

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND