Ubumara bw’inzuki ngo bushobora kurwanya ibibyimba bya kanseri, ubu ni bwo bushakashatsi bwizewe bw’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Ositaraliya aho bavuga ko melittin, igice cy’ibintu byasohowe n’udukoko, ishobora gusenya ingirabuzimafatizo mbi z’ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri y'ibere.
Nk’uko abashakashatsi bo mu kigo cy’ubushakashatsi
cy’ubuvuzi cya Harry Perkins na kaminuza y’Uburengerazuba bwa Ositaraliya
babitangaza, uburozi bw’udukoko, ndetse na melittin, igice kinini cy’ibigize,
byagaragaye ko bugira ingaruka nziza kuri kanseri zimwe na zimwe zikazezirimo
na kanseri y’ibere.
Ubushakashatsi bwasohotse ku ya 1 Nzeri kuri ubu buri gukorerwa
ku mbeba muri laboratoire, Bakoresheje igipimo cyihariye cy’uburozi,
abashakashatsi bo muri Ositaraliya bavuga ko ubu bumara bw’inzuki cyangwa se
urubori byagaragaye ko bifite akamaro kanini mu kurwanya selile mbi zifata
ibere nk'uko ikigo cya Curie kibitangaza. Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe
n’abahanga bwatanzwe n’iminota 20 bubivuga, ibibyimba byose byavanyweho mu
isaha imwe nyuma yo gushyiraho ubwo bumara.
Kuri Mahasti Saghatchian, umuganga wa oncologue mu kigo cya Gustave-Roussy no mu bitaro byo muri Amerika, avuga ko ubu buvumbuzi buratanga ikizere. Uyu muganga yerekana ko "Kanseri y'ibere ikaze ari yo twivuza muri iki gihe, ariko nubwo ubushobozi bw’ubu buvuzi ari ikintu gikomeye cyavumbuwe, yavuze ko ari byiza kumenya ko bikiri mu byiciro bya mbere.
Ibizamini byinshi bigomba gukorwa kugira ngo umutekano wacyo ugaragare neza, mbere yo gusuzuma ibizamini byo kwa muganga. Abajijwe n'ikinyamakuru des Femmes, Dr Elise Deluche, inzobere mu bijyanye na kanseri y'ibere muri Gustave Roussy, asobanura ko kanseri igira ingaruka cyane cyane ku bagore bari munsi y’imyaka 40, bakomoka muri Aziya cyangwa muri Afurika.
Dr Deluche agaragaza ko umuntu urwaye kanseri ikabije kuko hari n’izoroheje, afite ibyago byinshi byo kwandura metastasize, ibibyimba biva mu ngirabuzimafatizo za kanseri bikimukira mu bindi bice by'umubiri, umuntu ntabimenye. Kubera ko iyi kanseri ari mbi cyane, oncologue ashimangira ko ari byiza ku bantu b’igitsina gore gukurikirana uko ubuzima bwabo bumeze nibura rimwe mu myaka itanu.
Src: Les femmes, santeplusmag.com,Nature
TANGA IGITECYEREZO