RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Kuririmba indirimbo 'Happy Birthday' bishobora gukwirakwiza Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/09/2020 18:14
0


Kuririmbira abantu bagize ibirori by'isabukuru byari byiza ariko abashakashatsi bavumbuye ko mu gihe cyo kuririmba 'Happy birthday' abantu bashobora kwanduzanya coronavirus binyuze mu bitonyanga bito bitagargara bituruka mu kanwa mu gihe umuntu ari kuririmba.



Abashakashatsi ba Aerosol muri kaminuza ya Lund, muri Suwede bakoze ubushakashatsi ku bwinshi bw'uduce duto dusohoka iyo umuntu aririmbye, n'ingaruka ibyo bigira ku ikwirakwizwa rya Covid-19.

Kugira ngo twumve umubare wa virusi zisohoka iyo turirimbye, abashakashatsi bari bafite abaririmbyi 12 bafite ubuzima bwiza n’abantu babiri bafite Covid-19 noneho baririmbira hamwe indirimbo irimo amagambo 'Happy birthday', nyuma byaje kugaragara ko ibitonyaga byaturutse ku kanwa ka ba bandi babiri byanduje abatari barwaye.

Abashakashatsi bavuga ko inyuguti ya B na P zishobora gutuma umuntu arekura ibitonyanga byinshi kubera ukuntu zivugitse Umwanditsi w’ubushakashatsi Jakob Löndahl, umwarimu wungirije w’ikoranabuhanga rya Aerosol, avuga ko 'ku isi hose hashyizweho amategeko atandukanye kugira ngo kuririmba bigabanuke.

Ati: 'Kugeza ubu ariko, nta perereza ryakozwe na siyansi ryerekeye ingano ya aerosol n'ibitonyanga binini duhumeka iyo turirimbye'. Gusa mu bigaragara ni uko kuririmba bituma habaho ikwirakwizwa rya virus mu buryo bwihuse cyane.

Src: Dailymail.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND