RFL
Kigali

Dore ahantu 10 hagendwa n’abantu bihebye kandi bashaka no kwiyahura gusa - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:14/09/2020 6:36
0


Kuri iyi si dutuyeho hari ahantu heza cyane hanezeza buri wese utarahagera kuhakandagiza ibirenge bye, mu bitekerezo byawe hari ahantu utekereza ko uhageze byaba ari nk’inzozi zisohoye, ibyo niba ariko bimeze kuri wowe ntugire ngo ni ibyawe gusa kuko buri umwe muri twe arabigira.



Ariko n'ubwo aho hantu hahari hari n’ahandi kuri iyi si ya Rurema hateye ubwoba ku buryo umenye ibyaho utakwemera no gukandagiza ikirenge hafi yaho cyangwa ngo ugire umuntu inama yo kuhajya.

Muri iyi nkuru twaguteguriye ahantu kuri iyi si hateye ubwoba cyane ku buryo nta muntu utekereza neza wagira ibitekerezo cyo gupfa kujyayo uretse gusa uwumva yarihebye. Kuri uru rutonde rwacu turahera ku mwanya wa 10 tujya ku mwanya wa mbere w’ahantu ku isi hateye ubwoba.

10. Death Valley, muri Amerika

Death Valley bivuga ikibaya cy’urupfu, aha ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’izina ryaho ubwaryo risobanura ho gato uko haba hameze, aha hazwiho ko ariho hantu ha mbere hagira ubushyuhe bukabije karemano kuri iyi si nzima kuko ubushyuhe bwaho bugera kuri dogere Selisiyusi 56.7 zose.

Hatitaye ku gukomera kwawe, ubushyuhe budasanzwe bwaho buragutwika bimwe byo ku kigero cyo hejuru imbaraga zawe zigashirira aho. Igihe kirekire umuntu udafite amazi yahamara ni amasaha 14 gusa. Abantu bahajya bagenda bikandagira kandi bagenda bitwaje byinshi byo kubarinda bakanahamara igihe gito gishoboka bitewe n’ubushyuhe bwaho budasanzwe.

9. The Danakil Desert, muri Eritrea

Niba washakaga gusura ibihugu byose bya Afrika sinkubujije ariko nugera muri Erithrea uzabaze ahari ubutayu bwa Danakil kugira ngo nuhagera uzahitondere bikomeye, aha harashyuha bikomeye kuko hagira ubushyuhe bugera kuri Dogere Selisiyusi 50. Icyo ntigikomeye kurusha kuba hafite ibirunga byinshi bihuzuye kandi bikaba birekura imyuka mibi cyane ku buzima bw’ikiremwamuntu. 

Nubwo hameze hatya ntihabuza abantu kuhasura ariko nabo baba bazi neza ko baba bashyize ubuzima bwabo mu kaga. Ariko nubwo bahasura kirazira kikaziririzwa kuhagera uri wenyine utari kumwe n'ushinzwe kukuyobora akwereka aho utagomba kurenga bitewe n’ukuntu hateye ubwoba.

8. Sinabung Volcano, muri Indonesia

Iki ni ikirunga giherereye muri Indonesia kikaba kiri neza mu butayu bwa Sumatra. Kwitwa ikirunga ntabwo bikigira ahantu hateye ubwoba kuko kuri iyi si hari ibirunga byinshi cyane ahubwo aho iki gitandukaniye n’ibindi ni uko cyo kiruka kenshi gashoboka kandi kikarekura imyuka ihumanya yangiza abantu.

Nyuma yo kugira abantu batagira ingano imfubyi, abapfakazi, abakene n’ibindi kubera kubamaraho abantu n’ibintu ntabwo cyiteguye guhagarara, mu myaka itanu ishize cyamaze abantu batuye mu mijyi yegereye ubu butayu kubera kuruka inshuro nyinshi. Muri uyu mwaka mu kwezi kwa kabiri cyakoze ibyo benshi mu bagize amahirwe yo gusigarana ubuzima batazibagirwa aho cyazamuye amabuye manini n’amato n’imyotsi mibi yangiza abantu mu burebure bugera kuri metero 2500. Ibi bibuye byamanukiye abantu batagira ingano, ntiwamenya ibyo kizakora ejo. Aha ntiwatekereza kujya kuharuhukira kereka ushaka iruhuko ridashira.

7. Lha Da Queimada Grande, muri Brazil

Iki ni ikirwa kiri mu gihugu cya Brazil, wongeye kwitegereza iyo foto iri haruguru urabona ko atari igiti gifite amabara abiri ahubwo ari inzoka iri mu giti, aha hafatwa nk’ahantu hateye ubwoba ha mbere ku isi, ibi si ukwivugira kuko impamvu zumvikana, aha ni ho hari inzoka nyinshi zifite ubumara buteye ubwoba harimo izitwa Bothrops ari nazo zifatwa nk’izigira ubumara bukomeye kurusha izindi ku isi.

Hari inzoka nyinshi ku buryo hari inzoka eshanu kuri metero kare imwe, ntibishoboka ko wagenda ngo utere intambwe ebyiri udakandagiye imwe muri zo. Ahandi hantu hateye ubwoba uhajyana n’umuntu ukuyobora cyangwa ukahamara igihe gito ariko aha ho nta muntu n'umwe wemerewe kuhagera n'iyo wavuga ko wagombowe inshuro igihumbi. Hateye ubwoba kurusha uko uri kubitekereza.

6. Madidi National Park, Muri Bolivia

Iyi foto ya mbere ukiyibona wasenga cyane ngo Imana izagufashe kugera ahantu nk'aha mu gihe ugihumeka bitewe n’ukuntu hakeye, ariko umenye ibyaho neza wasenga ngo ntihazagire n’inshuti yawe ihakandagiza ikirenge bitewe n’ukuntu hateye ubwoba. Ni hamwe mu hantu hateye ubwoba cyane ariko ntibigaragara inyuma, muri iyo nyanja harimo ibiti bito cyane birekura umwuka mubi cyane utemerera umuntu uyarimo guhumeka neza kandi ukanamutera ibibazo bituma apfa nyuma y’igihe gito bitewe n’uburozi buvamo.

Hari na Pariki nayo irimo ibiti bibi cyane ku buryo igisebe gito ugiriyemo cyinjiza uburozi mu mubiri wawe bukakwangiza. Hagaragara neza ariko si ahantu wakwishimira kujya ukunda ubuzima bwawe.

5. Bikini Atoll, the Marshall Islands hagati mu nyanja ya Pasifika

Kuri iyi si hari ahantu heza henshi ariko aha ho harahebuje, uhisanze wanezererwa uko hasa, uko hateye bitewe n’ibyo waba uri kubona, ni nka Paradizo. Ibitagaragara byaho bitandukanye cyane n'ibikubwira ko ari heza kuko aha ariho bageragerezaga ibisasu bya kirimbuzi byatumye haba ahantu hahora imyuka yangiza ikiremwamuntu, abahaturiye nabo bahora bimurwa umunsi ku wundi bitewe n’ububi bwaho.

Rero urumva ko kuhajya atari igitekerezo kizima, ukihabona ntihagutera ubwoba ariko uhasobanukiwe hagutera ubwoba, amagana y’abantu amaze kuhaburira ubuzima ariko wowe kuko umaze gusoma ibi ndahamya neza ko utazagwa muri uyu mutego.

4. Afar Depression, Ethiopia

 ki ni ikirunga cya Erta Ale kiri aho bita muri Afar mu gihugu cya Ethiopia, iki kirunga ni kimwe mu birunga bikomeye kuri uyu mugabane bitewe n’imitingito gitera muri aka gace giherereyemo, kiruka mu buryo budasanzwe kuko kinarekura ibibuye bishyushye ku rwego rwo hejuru bivanze n’umuriro ibyo bikangiza ahantu bimwe bikomeye cyane kandi bikanangiza ibintu n’abantu. Igitangaje kuri iki kirunga ni uko umutingito gitera udapfa kurangira bigahora binisubiramo aho akaba ari naho gitandukaniye n’ibindi birunga, hari abantu banezezwa no gusura ibirunga ariko iki cyo ntawishimira no kwegera aho kiri.

3. Lake Natron, Tanzania

 Uyu ni umugezi uba hano hirya mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya, wasoma Tanzania ukagira ngo ni ahandi hantu hatabaho, hoyaa ahubwo ni aho hafi pe. Ni abantu bake bahita bemera ko uyu ari umugezi bitewe n’ukuntu ugaragara ariko gutyo ubibona ku ifoto ninako uhegereye wabona bimeze, ngo uyu mugezi rero ni iki kidasanzwe ufite kiwutera kuba ahantu habi cyane ku isi dutuyeho?

Umunyu wo muri uyu mugezi ufite uburozi butemerera igihumeka na kimwe kuwubamo, guturuka ku bantu, amatungo ndetse n’ibiti nta na kimwe urebera ijisho kuko uhita wica vuba na bangu, kuwogamo kirazira kikaziririzwa kuko umwuka wonyine wo muri ayo mazi utakwemerera kuryoherwa no koga. Aho kwicwa n’aya mazi wakwicwa n’inyota.

2. Grand Canyon, Arizona muri Amerika

Grand Canyon ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona, aha uhabonye wagira ngo ni ahantu heza ho gutemberera cyangwa ho kwifotoreza nkuko bamwe bajya babigenza iyo bageze ahantu hadasanzwe, ariko hano hantu hateye ubwoba kuko iyo uri aha hantu uba usabwa gutera ikirenge ahantu habi ugahita ugenda, gupfa biba bikwegereye cyane kuko ikosa ryose wahakorera ari uguhita upfa. Aha niho hantu ha kabiri ku isi hiyahurira abantu benshi, impamvu bahajya nawe wahita uyumva, ntawajya gushaka amazi mu Nyanja ngo ayabure kuko inyanja nka kindi ifite nkayo, n'aha rero urupfu rwose si ugushakisha ruba ruri aho hafi.

1. Mount Washington, muri Amerika

Uyu ni umusozi uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington, uyu musozi ntusanzwe kuko ni ho hantu hejuru hagira imiyaga yihuta cyane kuri iyi si, iyo uri hejuru cyane aho umusozi urangira ushobora no guhuhwa n’umuyaga ugenda 327km mu isaha, ubaye ufite ubushobozi bwo guhangara uyu muyaga ntabwo bihagije ngo ube wajya kuri uyu musozi kuko hari ubukonje buteye ubwoba bujya bugera muri Degree -40 hakanagwa urubura rutagira akagero, ibyo bigatuma haba ahantu hateye ubwoba.

Umuntu wakandagiye kuri uyu musozi yemerewe kuvuga ko yageze ku gasongero ka Everest (umusozi muremure ku isi nzima) kuko uko uri kuri uyu musozi ari hejuru ari nako uri ku Everest yaba ameze ariko bikaba bitandukaniye ku buryo hateye kuko kuri uyu musozi ari ahantu hateye ubwoba ku kigero cyo hejuru.

 

Src: brightside.me






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND