RFL
Kigali

Barashimira cyane HowFoundation ya Willy M. Gakunzi yabahinduriye ubuzima binyuze mu gishoro yabahaye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2020 19:56
0


Umuryango HowFoundation (Heart of Worship in Action Ministry) watangijwe na Willy Makuza Gakunzi umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uri gushimirwa cyane n'abaturage batishoboye wahaye ubufasha, ubu bakaba bamaze kwiteza imbere.



Uyu muryango ufite intego yo gushyigikira ibikorwa bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi bw’abantu batandukanye. Tariki 27 Ukuboza 2019 ni bwo watangijwe ku mugaragaro mu muhango wabereye mu Ubumwe Grande Hotel. Ni umuhango wanitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo; Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith; Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine n’abandi.

Nyuma yo gutangiza mu Rwanda Heart of Worship in Action Ministry, Willy M. Gakunzi washinze uyu muryango ushyira imbere cyane ibikorwa by'ubugiraneza, yakurikijeho igikorwa cyo gushaka abaturage batishoboye yahawe n'inzego z'ibanze, abaha igishoro, batangira gucuruza, none uyu munsi wa none baratangaza ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka. Jeannette Ayinkamiye, yagize ati "Mbere y'uko mpura na How Foundation ntabwo byari byoroshye, nari mu bwigunge bwo kuba mu rugo ntacyo gukora".

Yakomeje ati "N'icyo umuntu yageragezaga gukora ntabwo byabaga bifatika kuko agashoro kari gacyeya, ariko nyuma aho mpuriye na How Foundation ubuzima bwarahindutse kuko banteye inkunga y'igishoro mu kwezi kwa 12, 2019, mpitamo gucuruza ibyo kurya, naracuruje biragenda, abana babasha kurya". Yavuze ko yaje kujya mu itsinda akajya yizigama buri cyumweru bijyaye n'uko yabaga yungutse. Yaje no gufunguza konti muri banki. Nyuma y'amezi 4 acuruza, yavuze ko yari amaze kwizigama ibihumbi 430 y'amafaranga y'u Rwanda.


Ayinkamiye yavuze ko yabaga mu bwigunge mbere yo guhura na How Foundation

Muhongerwa Janet umubyeyi w'abana 3, utuye mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare, nawe ni umwe mu bashima cyane umuryango udaharanira inyungu, How Foundation. Uyu mubyeyi abana n'abana be 3 gusa kuko umugabo we bamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo gukora ibyaha bikomeye. Nyuma y'uko umugabo we afunzwe, Muhongerwa yaje kuba mu buzima bugoye na cyane ko ari we wasigaye yita ku bana wenyine. Yavuze ko ubuyobozi bw'aho atuye bwaje kumuhamagara bumubwira ko hari umuterankunga ushaka kumufasha.

Baje kumuhuza na How Foundation, batangira gukorana gutyo. Yavuze ko yahawe igishoro n'uyu muryango udaharanira inyungu, ahita asubira mu bucuruzi bw'imyenda y'abagabo. Yishimiye cyane gusubira mu bucuruzi kuko igishoro yari yarakiriye. Ati "Ubuzima bwanjye byarahindutse maze kubona ayo mafaranga". Avuga ko abana be barya neza ndetse bose bakaba bafite ubwisungane mu kwivuza, ikindi bose bakaba bakomeje kwiga nta n'umwe wavuye mu ishuri. Avuga ko afite intego y'uko azaba umuntu ukomeye kuko ubucuruzi bwe burimo kugenda neza.


Muhongerwa avuga ko ubuzima bwe bwahindutse bigizwemo uruhare na How Foundation

Willy M. Gakunzi watangije umuryango How Foundation, yabwiye InyaRwanda.com ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye bo mu Rwanda babitangiye mu mpera z'umwaka wa 2019, magingo aya bakaba bamaze gufasha imiryango ibiri y'abantu 8. Ati "Ibikorwa byatangiye muri December 2019 ubwo twafunguraga foundation ku mugaragaro. Kuri ubu tumaze gufasha imiryango ibiri irimo abantu 8. Umuryango umwe uri muri Gasabo, undi muryango uri muri Kicukiro".

Yavuze ko abo bafasha babahabwa n'inzego z'ibanze, ati "Imikorere yacu, tubaza inzego z'ibanze bakadushakira abantu bahuye n'ibibazo bitandukanye, gufatwa ku ngufu, gupfakara, ubupfubyi, n'ibindi. Ariko bakaba ari abantu bafite initiative yo kugira icyo bakora. Iyo tumaze kubonana nabo, tubasaba gukora business plan, tukayigaho. Tukabahugura hanyuma tukabaha ubushobozi bwo kwifasha. Buri kwezi baba bagomba gutanga raporo y'ibikora bakoze. Iyo bakoze neza tubongera icyiciro cya kabiri, tugakomeza kubakurikirana mu gihe cy'amezi 12".


Willy Gakunzi mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro How Foundation

Gakunzi Makuza Willy usanzwe utuye muri Canada yatangije uyu muryango ku gitekerezo cy’umugore we Gatera Estelle witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018. Uyu muryango we ufite intego yo gushyigikira ibikorwa byo guhindura ubuzima bwa benshi no kubateza imbere. Ubwo yatangizaga mu Rwanda uyu muryango, Gakunzi yaragize ati “Mu by'ukuri turi gushyiraho itafari muri ya ngoro nini ari rwo Rwanda dushaka kubaka cyane cyane twongera ubushobozi mu byiciro Umujyi wa Kigali ufite mu nshingano zawo”. 


Willy M. Gakunzi asanzwe ari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

REBA AYINKAMIYE ASOBANURA UKO YAKUWE MU BWIGUNGE NA HOW FOUNDATION


REBA MUHONGERWA AVUGA IBYO YAGEZEHO ABICYESHA HOW FOUNDATION







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND