RFL
Kigali

Premier League 2020/21 iratangira kuri uyu wa Gatandatu Arsenal ikina na Fulham

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/09/2020 13:08
0


Shampiyona y’u Bwongereza ikunzwe kurusha izindi ku Isi izwi nka ‘Premier League’ y’umwaka w’imikino 2020/21, iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020, Arsenal yitezweho byinshi muri uyu mwaka ikina na Fulham yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ivuye muri Championship.



Uyu mwaka w’imikino uzaba utandukanye cyane n’indi yayibanjirije, ahanini biturutse ku ngaruka z’icyorezo cya Coronavirus kibasiye abatuye Isi.

Nkuko bigaragara mu mabwiriza yo kurushaho guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, nta bafana bagomba kugaragara ku bibuga, amakipe yemerewe gusimbuza abakinnyi 5 ku mukino, ku ntebe y’abasimbura bagomba kwicara bahanye intera kandi bambaye udupfukamunwa, ndetse n’uburyo abakinnyi bishimira igitego bigomba kuba bitandukanye n’ibyari bisanzwe.

Imyitwarire y’abakinnyi mu kibuga igomba kuba itandukanye cyane n’ibyari bisanzwe, kubera ko gucira mu kibuga abakinnyi bazajya babihanirwa n’ibindi bishobora gutuma abakinnyi banduzanya.

Umukino wa Arsenal na Fulham niwo ubimburira indi yose, aho biteganyijwe ko utangira saa Saba n’igice (13:30) naho Liverpool yatwaye igikombe giheruka irahura na Leeds zikesurana saa kumi n’ebyiri n’igice (18:30).

Imikino ibiri yasubitswe ku munsi wa mbere ni uwo Manchester City yagombaga guhuramo na Aston Villa n’uwo Burnley yagombaga kwakiramo Manchester United. Yombi yasubitswe bitewe n’uko amakipe y’i Manchester yageze kure mu mikino y’i Burayi yasojwe mu kwezi gushize, bityo akaba atagomba gutangirira rimwe n’andi kubera ko agomba kubanza akaruhuka.

Dore uko umunsi wa mbere wa Premier League 2020/21 uteye:

Ku wa Gatandatu

  • Fulham vs Arsenal (13:30)
  • Crystal Palace vs Southampton (16:00)
  • Liverpool vs Leeds (18:30)
  • West Ham vs Newcastle (21:00)

Ku Cyumweru

  • Tottenham vs Everton
  • West Brom vs Leicester City

Ku wa Mbere

  • Brighton vs Chelsea
  • Sheffield United vs Wolves

  • Arsenal irifuza kuzakora itandukaniro muri shampiyona y'uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND