RFL
Kigali

Ibintu by’ingenzi umuhungu w’inshuti yawe atazigera agusaba gukora niba agukunda by'ukuri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/09/2020 12:33
1


Abashakashatsi bagaragaza ko urukundo rw’iki gihe ntaho ruhuriye n’urwa kera bitewe n’aho isi igana aho uyu munsi abantu bashyingiranwa bagasezerana kubana akaramata ariko ejo mu gitondo ukumva baratandukanye, gusa hari ibintu by’ingenzi umukobwa akwiriye kugenderaho kugira ngo amenye ko umusore bakundana amukunda by’ukuri.



Ese wabwirwa n'iki ko umuhungu w’inshuti yawe agukunda by'ukuri? Hari ibintu by’ingenzi uyu muhungu atatinyuka kugusaba gukora mu gihe agukunda koko, muri bimwe muri ibyo bintu harimo:

Hindura imiterere y’umubiri wawe: Umusore ugukunda by’ukuri ntazigera agusaba guhindura imiterere yawe azagukunda uko uri, ntashishikazwa no kwibaza ukuntu umusatsi wawe ari muremure cyangwa se ari mugufi, ntakerezwa no kwibaza ku nzobe yawe cyangwa se ku kwirabura kwawe, akwemerera kwigaragaza uko ubishaka kandi ntazigera agusaba ibintu bishamaje  aguha ubwisanzure bwose kuri buri kimwe.

Gabanya umubano wawe n’izindi nshuti: Umusore ugukunda by'ukuri ntakerezwa no kwibaza impamvu utaha utinze, impamvu uhora usohokana n’izindi nshuti ahubwo azagushyigikira muri byose aguhe ukwishyira ukizana kuri buri kimwe wifuza gukora.

Ntabwo nshaka ko ukora ibi, ahubwo ukore biriya: Umusore mwiza ugukunda by’ukuri ntazaguhatiriza gukora ibyo udashaka ahubwo akarohereza kuri buri kimwe ndetse akagufasha gukora icyo wahisemo gukora.

Hitamo hagati yanjye n’uriya musore mukorana: Umusore ugukunda by'ukuri ntazigera aguhatiriza gukora amahitamo agoranye, niko kuri iyo atangiye kwigereranya n’abandi aba yikunda cyane, niba uri gukundana n’umuhungu ugusaba gukora amahitamo, uwo ntaho azakugeza.

Src: thehauterfly.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hope1 year ago
    Murakoze nukuri





Inyarwanda BACKGROUND