Abakinnyi bakomeye mu ruganda rwa sinema muri Hollywood, Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we Brad Pitt nyuma yo gutandukana mu mwaka 2016 hagakurikiraho kubunga ubu amakuru avuga ko ibi byanze hakurikiyeho kujya mu nkiko harebwe uhabwa abana.
Nyuma y’igihe kitari gito gishize Angelina Jolie n’umugabo
we Brad Pitt batandukanye hagakurikiraho kujya mu bajyanama mu kureba ko
umubano wabo wagaruka, magingo aya amakuru avuga ko aba bombi ibyo kuganirizwa
byanze hakurikiyeho kujya mu nkiko ngo harebwe uwahabwa abana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru US Weekly avuga ko umubano
w'aba bombi utameze nka mbere (wajemo agatotsi) aho ubu ibyo kubaganiriza nk’umuryango
(Family Therapy) byanze hagezweho kujya mu nkiko mu kwezi gutaha ku kwakira, kugira
ngo harebwe uwahabwa abana batandatu bafitanye aribo: Pax, 16, Zahara, 15,
Shiloh, 14, Impanga (Knox na Vivienne) 12 na Maddox, 19.
Angelina Jolie n'abana be
Us Weekly ikomeza ivuga ko amakuru yahawe avuga ko Brad
Pitt icyifuzo cye n’uko we n’uwahoze ari umugore we Angelina Jolie bombi bagira
uruhare rungana ku bana bafitanye ariko Angelina Jolie we ngo ntabwo abikozwa.
Angelina Jolie na Brad Pitt ni abakinnyi bakomeye muri Hollywood
Amakuru akomeza avuga ko Angelia yavuze ko azemera kugira
icyo avuga kuri ubu busabe bwa Brad Pitt aruko icumbi ry’abana babo ritazaba
riri mu mujyi wa Los Angeles. Magingo aya, abana babo bato biga muri Los Angeles,
ibi Angelina ngo ntabishaka. Aba bombi batandukanye muri Nzeri 2016.
Brad Pitt yatunguye abakunzi be muri Kamena uyu mwaka
ubwo yafotorwaga ava mu rugo rw’uwahoze ari umugore we, amakuru kandi yavugaga
ko uyu mugabo yamaranye igihe kitari gito n’abana. Mu kwezi kwakurikiye umwe mu
bantu babo ba hafi yabwiye Us Weekly ko aba bombi bari mu biganiro kubwa bana
babo. Amakuru avuga ko Brad Pitt afite umukunzi mushya (Nicole Poturalski umunyamidelikazi
w’umudage) w’imyaka 27 y’amavuko.
Bard Pitt na Angelina Jolie bahuye ubwo hafatwaga
amashusho ya Filime ‘Mr. & Mrs Smith’ yasohotse muri Kamena 2005. Brad Pitt
yakundanye na Angelina Jolie nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we Jennifer
Aniston muri Werurwe 2005 nyuma y’imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore.
Kuwa 11 Mutarama 2006 Angelina Jolie yatangaje ko Brad
Pitt ari umukunzi we ibi yabivuze ubwo yari atwite inda y’umwana wabo w’imfura.
Muri Werurwe 2006 muri Namibia nibwo Shiloh imfura yabo yavutse. Nyuma y’imyaka
ibiri muri 2008 nabwo havuka impanga zabo (Knox na Vivienne) mu mugi wa Nice mu
Bufaransa.
Mbere yaho gato mu mwaka 2006, Brad Pitt yaje kwakira umwana
w’umuhungu (Maddox) wavukiye muri Cambodia amuzana mu muryango wabo ngo
bamurere hamwe n’abandi. Nyuma yaho nabwo baje kwakira abandi bana babiri aribo
Zahara wavukiye muri Ethiopia na Pax bakuye muri Vietnam.
Src: Us Weekly
TANGA IGITECYEREZO