RFL
Kigali

Elizabeth II, Umwamikazi w’Ubwongereza uramye ku ngoma kurusha abandi

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:10/09/2020 22:00
1


Ku itariki ya 2 Kamena 2020, umwamikazi Elizabeth II yajuje imyaka 67 ku ngoma. Iyi ngoma y’uyu mwamikazi w’Abongereza ni yo ikomeje gusiga amateka yanditse amateka mu kurama kurusha izindi zayibanjirije. Mangingo aya, umwamikazi Elizabeth afite imyaka 94 y’amavuko.



Mu myaka 67 ishize ni bwo Arikepiskopi wa Canterbury, Geoffrey Fisher yambitse Alexandra Mary Windsor ikamba ryitirwe Mutagatifu Edward nuko atangaza ko ari umwamikazi w’Ubwongereza. Izina ry’ubwamikazi yahawe Elizabeth II. Ku myaka 27, Alexandra Mary Windsor ari we Elizabeth II ni bwo yatangiye gutwara imbaga y’abantu basaga miriyoni 150 bo mu matware yose y’Abongereza(Ireland y’ Amajyaruguru, Wales, Scotland ndetse n’ibindi bihugu byahoze mu matware y’ubwami bw’abami bw’Abangereza ubu bibarizwa mur Common Wealth).

Umwaka Elizabeth II yagiriye ku ngoma, 1953, wabaye umwaka w’igitangaza mu bijyanye n’itangazamakuru dore ko umuhango wo kumwimika wafatwaga amashusho na camera 20 z’igitangazamakuru cy’Abongereza cya BBC. Uyu muhango na none wakurikiwe n’abantu basaga miriyoni 110 ku nsakazamashusho zariho icyo gihe.

Umwamikazi Elizabeth II nkuko byagarutsweho ruguru ni we uciye agahigo ko ingoma ye irambye kurusha izindi zayibanjirije. Elizabeth II akagahigo akambuye nyirakuruza, Victoria wamaze imyaka 63 n’iminsi 217 ku ngoma.

Mu myaka Elizabeth II amaze ku ngoma, na we ubwe yobonye ingoma 13 z’abashumba ba Kiriziya Gatorika kuva kuri papa Pius XII kugeza kuri Francisco I. Ku rundi ruhande iyi myaka amaze ku ngoma na none yabonye ingoma 12 z’abaperezida ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; kuva kuri Dwight D. Eisenhower kugeza kuri Donald J. Trump. Kuva mu mwaka wa 1953, Elizabeth II yakoranye n’abayobozi ba guverinoma ze 14 kuva kuri Winston Churchill kugeza kuri Boris Johnson.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nibigira art Félix3 years ago
    abonye vyinshi abandi batabonye





Inyarwanda BACKGROUND