RFL
Kigali

Warren Buffet mu gihombo gikomeye mu bakire 400 bo muri Amerika

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/09/2020 15:12
0


N'ubwo ikigo cya Forbes kigaragaza ko abakire bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagera ku 400 bose bungutse arenga Miliyari 240 ariko ntabwo byabujije Warren Buffet guhomba akayabo ka Miliyari $7 bihita bimushyira ku mwanya wa mbere mu bahombye cyane muri ibi bihe.



Uyu mushoramali nk'uko bigaragazwa n’urubuga rwa Forbes yahombye akagera kuri 5% by’umutungo we muri uyu mwaka wa 2020. Iki gihombo cy’uyu mugabo nta handi gishingiye usibye ku ngaruka za covid-19 yazonze abatuye Isi benshi.

Bwana Warren Buffet ni nyiri Berkshire Hathaway isanzwe ikora ibintu bitandukanye birimo gutanga ubwishingizi, ingendo zo mu ndege…

Benshi mu bahanga mu bukungu bavuga ko ibigo byinshi byari bisanzwe bikora ubucuruzi butagize aho buhuriye n’ikoranabuhanga byahombye bikabije ari nacyo cyiciro Buffet arimo, gusa hari n’indi ngingo igaragaza ko amafaranga ye menshi ayashora mu bikorwa by’ubugiraneza ari nayo mpamvu usanga ubutunzi bwe budakunze gutumbagira cyane.

Ku rundi ruhande, abasholamali mu ikoranabuhanga barungutse karahava, twavugamo nka Jeff Bezos, Elon Musk na Mark Zuckerberg. Uyu munsi wa none bwana Buffet atunze akayabo kangana na Miliyari 73.6 aho ahigitswe n’abakire nka Jeff Bezos, Bill Gate, Mark zuckerberg na Elon Musk.

Src: businessinsider 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND