RFL
Kigali

Tailand: Umusore yarumwe n’inzoka ku gitsina ubwo yari yicaye ku bwiherero-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/09/2020 13:38
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Siraphop Masukarat, ufite imyaka 18 yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga mu bwiherero inzoka ikamuruma igitsina.



Siraphop Masukarat yagiye mu bwihero arimo kureba indirimbo muri telephone ye, akicara yumva ububabare bukabije ku gitsina biramushobera agizengo arareba hasi atungurwa no gusanga ari inzoka igifashe ku gitsina cye ahita yirwanaho ayivanaho, kuva ubwo amaraso yahise yuzura aho mu bwiherero.


Siraphop yavugije induru kubera ubwoba yatewe n’iyo nzoka ndetse n’ukuntu imurumye, gusa nyina aramufata aramuturisha ajyanwa kwa muganga ahabwa imiti ibasha kumuvura no kwica bacterie yaba yatewe n’iyo nzoka.


Siraphop yagize ati: "Nagiye gukoresha ubwiherero nk’ibisanzwe ariko hashize umwanya muto nicaye, numva ububabare ku gitsina cyanjye ndebye hasi mbona mu bwiherero imbere harimo inzoka. Ahantu hose hari amaraso. Yari inzoka nto gusa ariko kurumwa kwayo byari bikomeye, ndizera ko nshobora gukira”.


Abashinzwe amatungo bageze mu nzu y'amagorofa abiri batangira gushakisha ya nzoka ariko basanga iracyari mu gikono cy'ubwiherero bayishyira mu mufuka kugira ngo bajye kuyirekurira mu ishyamba.


Nyina wa Siraphop aracyafite ubwoba bw’ibyabaye ku muhungu we. Yavuze ati: “Sinzi ukuntu inzoka yinjiye iwanjye, birashoboka ko yanyuze mu mazi ahuza ubwiherero. Nzi ko inzoka yababaje umuhungu wanjye ariko ndaruhutse kuko yari Python idafite ubumara. Iyo aba ari cobra aba yarapfuye, gusa ubu azahorana ubwoba igihe cyose agiye mu bwiherero. Ariko arimo gukira neza mu bitaro kandi ndashimira abakorerabushake b'ubutabazi bafashe inzoka bakayijyana”.


Src: Dailymail.co.uk 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND