Ikigo gishinzwe ubumenyi n’ubuhanga muri kaminuza ya Johns Hopkins kivuga ko abantu miliyoni 27 banduye Coronavirus ku isi ndetse abapfuye bakaba bagera ku 903.000 ku isi yose
Icyorezo cya coronavirus kimaze guhitanye abantu barenga
903.000 kwisi yose, Nk’uko amakuru yakozwe n'ikigo gishinzwe ubumenyi
n’ubuhanga muri kaminuza ya Johns Hopkins abitangaza, ngo abantu barenga miliyoni
27.871.000 ku isi hose banduye COVID-19, indwara yatewe na virusi nshya ifata
imyanya y'ubuhumekero.
Nubwo bimeze bityo ariko, umubare nyawo bikekwa ko ari
munini cyane kubera ikibazo cyo kumenya abanduye bose kuko hari imibare itaramenyekana ndetse no
gukeka ko leta zimwe na zimwe z’igihugu zihisha cyangwa zigapfobya urugero rw’abanduye
nyabo
Ubuhinde nicyo gihugu cyibasiwe cyane na Covid-19 gifite
abantu barenga 90.000 bandura buri munsi kandi hapfa abantu barenga 1.000.
Amerika na Brezile bikomeje gutangaza umubare munini w’abandura
buri munsi, ariko batangiye kugabanuka buhoro buhoro mu bihugu byombi.
Mu Burayi, Ubufaransa na Espagne biratangaza umubare munini w’abandura
buri munsi kandi igipimo cy’ibizamini nacyo kiriyongera muri ibi bihugu.
Dukurikije ibyo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS rivuga, ibihugu byo ku isi ubu birimo guhungabana muri serivisi z'ubuzima bw'abana n'ababyeyi ndetse n'inkingo, kubera ko ubukungu n'ubuzima byagiye mu gucunga Covid-19.
Src: pharmaceutical-technology.com
TANGA IGITECYEREZO