RFL
Kigali

Nyuma yo gusohora indirimbo 'Isambaza', Lil Danger na Dumbastar basohoye iyo bise 'Sniper'-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/09/2020 13:57
1


Abasore babiri Lil Danger na Dumbastar bamwe mu bari kwigaragaza cyane muri muzika yo mu ntara y’Iburengerazuba, nyuma y'igihe bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Isambaza' na 'Ndinda Abo bana', kuri ubu basohoye iyo bise 'Sniper' bagaruka kubukaka biyiziho muri muzika.



Mu kiganiro na Lil Danger yatangarije Inyarwanda.com ko umuziki bamaze kuwumenya neza bagereranyije n’imyaka yatambutse. Yavuze ko kuba bakunda kuririmba ari babiri ariko atari itsinda ryeruye ntacyo bibatwaye ngo icyiza akaba ari uko bazajya bakora ibintu bigashimisha abakunzi ba muzika Nyarwanda muri rusange. Uyu musore ukomoka mu karere ka Musanze ahazwi nko mu Kidaho yongereyeho ko iyi ndirimbo Sniper bayikoze bashaka kwereka abo bahuriye mu njyana ko uyu mwaka n'ubwo waje nabi ariko uzabasiga ku gasongero. 

Ati ”Brother! Umuziki tumaze kuwinjiramo neza, tumaze kumenya uko tuzawukora, kera ni bwo wasangaga abahanzi baza bakumva ko kujya muri studiyo hagafatwa amajwi nuko bikaba bihagije gusa twe twasanze birenze gufata amajwi ahubwo twiga uko tuzabikora kandi tukagera kuntego twihaye yo kuzamura izina ry’iyinjyana. Ni byo hari abibaza uti ‘Ese kuki Danger na Dumbastar baririmbira hamwe n’itsinda? Igisubizo ni kimwe ni uko gukorera hamwe bifasha kandi icy’ingenzi ni uko dufite ibikorwa bizabakora ku mutima bikabigisha bakabikunda”.

Duhereye ibumoso ni Dumbastar , iburyo ni Lil Danger

Muri iyi ndirimbo bise Sniper aba basore bakanga abandi bahanzi bafatinyije guteza imbere Hip Hop bigaragaza nk’abafite ibirokoroko bashimangira ko kubashyikira bigoye. Mu majwi yiganzamo aya Hip Hop cyane Lil Danger na Dumba star batangarije Inyarwanda.com ko biteguye gukora bagasunika uyu mwaka ukazarangira bafite aho bageze nubwo ngo wabakomye mu nkokora kimwe n’abandi bahanzi bose bari bafite icyerekezo bihaye. Nyuma y’iyi ndirimbo aba basore bombi bari gutegura amashusho y’imwe mu ndirimbo zabo bamaze gukora.

UMVVA HANO INDIRIMBO 'SNIPER' YA LIL DANGER NA DUMBASTAR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyandwi Blaise3 years ago
    Courage Basore Bacu





Inyarwanda BACKGROUND