RFL
Kigali

La Familia Barber Shop Salon ifite intego yo kuba iya mbere muri East Africa izanye ibyiza byinshi bitamenyerewe mu Rwanda -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/09/2020 18:03
0


La Familia Salon Barber Shop, Salon nshya mu Rwanda izanye udushya twinshi turimo ibikoresho kabuhariwe utasanga ahandi, service zinoze kandi zubahirije ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.



Iyi salon iherereye ku Gishushu mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu muturirwa bakunze kwita kuri Simba. Yakira abantu b'ingeri zose ndetse n’abanyamahanga kuko bafite abakozi bafite ubushobozi bwo kuvuga indimi zikoreshwa muri aka karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’iyi Salon aganira na InyaRwanda TV yagarutse kum wihariko wayo, ati’ ’Dufite ibikoresho utasanga ahandi birimo amamashini yo kogosha afite ubushobozi bwo kubika umuriro ku buryo umukiriya atagira ikibazo igihe umuriro ugiye’’.


Umukiriya ni Umwami muri La Familia Salon Barber Shop

Mu bindi yagarutseho iyi salon ifite nk’ubudasa ugereranije n’izindi ni internet y’ubuntu umukiriya wese yemerewe igihe ategereje umwogosha. Iyi internet kandi n’undi wese ufite uwo yaherekeje muri iyi salon aba yemerewe kuyikoresha ntakomyi. Ikindi ni uko mu gihe umukiriya ategereje umwogosha ashobora kubona aho agura amazi, ikawa, fanta n’ibindi binyobwa bidasindisha.

Mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 magingo aya bikaba bisaba kwitwararika kugira ngo umuntu abashe guhangana nacyo, umuyobozi w'iyi salon, Jean Pierre Dusabemungu bakunze kwita Mike yavuze ko ari ikintu batekerejeho ku buryo bubahiriza amabwiriza ya leta kuri iyi gahunda.

Ati "Twebwe dufite solon nini utasanga ahandi muri iyi Kigali ku buryo hagati y’umukiriya uri kugoshwa n’undi hari byibura intera ya metero na sanimetero mirongo itanu’’. Yakomeje agaruka ku mashini bafite zagenewe kubungabunga isuku y’ibikoresho ashimangira ko nta mukiriya ushobora kwandurira muri iyi salon cyangwa se ngo yanduze abandi. 


Mu zindi serivise batanga harimo guca inzara, kugurisha imashini zogosha z'ubwoko butandukanye no kogosha umukiriya bamusanze aho ari kandi ku giciro kiza. Uyu muyobozi yavuze ko bagifite byinshi bari gutegurira abakiriya babo ku buryo iyi salon bizeye badashidikanya ko igomba kuba iya mbere mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba haba mu gutanga serivise nziza, kugira ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru n’ibindi. 

Mu gihe wifuza ko bakogoshera mu rugo cyangwa se ukeneye ibindi bisobanuro ushobora kubahamagara kuri iyi telefone ngendanwa; 0788509719/0785830204. Kwiyogoshesha muri iyi salon ibiciro biri hasi cyane.

Tembera la Familia umenye umwihariko uzatuma iba salon ya mbere muri East Africa


Bafite imashini z'ubwoko bwose zirimo n'izibika umuriro bagurisha ku giciro gito


Ibyuma kabuhariwe mu kubika ibitambaro by'isuku

La Familia Barber Shop bafite ibikoresho bitandukanye bakoresha muri serivisi zo kurimbisha abantu, unakeneye kubigura babiguha ku gicico gito cyane


Intebe zabo zijyanye n'igihe


Iyo ugeze muri La Familia Barber Shop uhita ubona ibikoresho n'isuku biri ku rwego rwo hejuru bitandukanye n'ahandi hose wageze


La Familia Barber Shop yarabikemuye! Nta cyaka wagira igihe cyose uhageze kuko uhasanga ibinyobwa bidasindisha


Iyo ugeze muri La Familia Barber Shop usanganirwa n'abantu bakwakirana ubwuzu


Abantu bafite inzara zinjira mu mano igisubizo ni muri La Familia Barber Shop


La Familia Barber Shop ni yo Salon nini cyane mu Rwanda! Bafite ahantu hanini bakirira ababagana. Ni yo Salon ya mbere muri East Africa mu gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19 harimo 'guhana intera' n'ibindi.


Bafite imashini ikora 'massage' ku bantu bafite ibibazo by'iminsi


Isuku usanga muri La Familia Barber Shop nta handi wayisanga


Umuntu wese ugeze muri La Familia Barber Shop ahabwa interineti y'ubuntu (Wi-Fi) ndetse unahasanga ahantu ushobora gukomereza gahunda zawe z'akazi unica icyaka


Ugeze muri La Familia Barber Shop ntarambirwa cyangwa ngo yicwe n'irungu kuko bafite ibyiza byinshi utasanga ahandi


Ibikoresho byose bikoreshwa muri La Familia Barber Shop biba bifite ubuziranenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND