RFL
Kigali

Harry na Meghan basinye amasezerano ya Netflix nyuma y’imyaka myinshi badindizwa n'umuco n’imigenzo y’i bwami

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:7/09/2020 11:19
0


Amasezerano ya Netflix kuri Harry na Meghan ni ikimenyetso ko amaherezo bemerewe kwiteza imbere nk'uko byatangajwe n’umwanditsi w’i bwami. Mu busanzwe Netflix ni serivisi ituma abanyamuryango bayo bareba ibintu bitandukanye nka filime, documentaire n’ibindi binyuze kuri murandasi.



Harry na Meghan baje gukora uko bari barahereye kera babyifuza nyuma y’imyaka myinshi bakurikiza imico n’imigenzo y’i bwami yasaga n’aho ibadindiza cyangwa se ikababuza kubaho mu buryo bwabo.

Mu cyumweru gishize ni bwo Harry na Meghan basinye amasezerano yo gukorana na Netflix aho bazajya babona miliyoni 150 z’amadolari.

Nk'uko byatangajwe n’umwanditsi w’i bwami, Omid Scobie avuga ko ibi byerekana ko iyi couple iri gutera imbere nyuma yo gusa n’abaretse kuba mu muryango wa cyami bakajya kubaho ubuzima bwabo bwite.

Akomeza avuga ko bigaragara ko aba bombi bari baradindijwe n’imico n’imigenzo ikurikizwa i bwami. Ubu aba bombi barishimye rwose mu buzima babayeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi couple ya Harry na Meghan iri gukora mu buryo yahoze yifuza guhera kera ariko ntibikunde kubera impamvu zitandukanye harimo izo twavuze haruguru ndetse inyinshi muri zo zihuza n’ibifatwa nk’ibitekerezo bya politiki. 

Umwanditsi wa Finding freedom agira ati: “Niba Netflix izwiho gukorana n’abayobozi bakomeye ku Isi,kuki badashobora gukorana na Meghan?. Nta muryango ushyira mu gaciro kurenza umuryango wa cyami kandi ndatekereza ko bashoboye kugirana umubano mwiza n’umuntu uwo ari we wese".

Ibi byose umwanditsi w’i bwami yagize icyo abivugaho nyuma y’uko benshi bagiye bashinja Harry na Meghan kunanirwa kubwira mbere umwamikazi Elisabeth iby’amasezerano yabo na Netflix ahubwo bakabitangariza ibinyamakuru bitandukanye umwamikazi atari abizi.


Harry na Meghan mu rugendo rwo kwiteza imbere nyuma yo kudindizwa n'umuco n'imigenzo y'i bwami






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND