RFL
Kigali

Jimmy Gatete na Bokota iyo mbarose mu nzozi mpita nkanguka – Ndayishimiye Eric Bakame

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/09/2020 10:48
0


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya AS Kigali, Ndayishimiye Eric Bakame, yatangaje ba rutahizamu bamugoye kandi bamutsinze kenshi mu gihe amaze akina umupira w’amaguru, aho yagarutse kuri Gatete Jimmy ufite umwihariko mu Rwanda ndetse na Bokota Labama wakiniye Rayon Sports.



Bakame yatangaje ko mu myaka irenga 12 amaze akina umupira w’amaguru atigeze abona abagabo bakina mu busatirizi b’abahanga nka Gatete Jimmy ndetse na Bokota Labama.

Aganira na InyaRwanda.com Bakame yavuze ko aba bagabo yabatinyaga mu busatirizi ndetse bakaba baragiye bamutsinda mu bihe bitandukanye, kandi iyo babaga bari mu ikipe imwe yumvaga afite icyizere cy’intsinzi.

Yagize ati" Gatete na Bokota ni bo ba rutahizamu bangoye kuva ntangiye umupira w’amaguru. Aba bagabo ni abahanga cyane kuko bafite amayeri menshi yo gutsinda, iyo twabaga turi mu ikipe imwe (mu ikipe y’igihugu Amavubi) numvaga mfite icyizere cy'uko uwo mukino ducyura intsinzi".

Bakame yavuze iyo bibayeho akarota aba bagabo mu nzozi ahita akanguka kuko bamugoye cyane aho bahuriye hose. Atangaza ko mu bandi bakinnyi bakinanye akumva aratuje bari mu bwugarizi bw’ikipe akinira, ari Michel Rusheshangoga, Kaseruka Aluwa ndetse na Nyakwigendera Ndikumana Katawuti.

Ndayishimiye Eric Bakame wakiniye Rayon Sports akanayibera kapiteni imyaka itanu, ariko akayisohokamo nabi, kuri ubu akinira ikipe ya AS Kigali izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yizeye ko we na bagenzi be bazitwaramo neza.


Bakame atangaza ko aba bagabo babiri aribo bamugoye igihe cyose amaze akina umupira w'amaguru

Jimmy Gatete afite umwihariko ukomeye mu mupira w'amaguru w'u Rwanda

Bokota ari muri ba rutahizamu bakoze amateka muri aka karere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND